Thursday, April 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

radiotv10by radiotv10
09/04/2026
in IMYIDAGADURO
0
Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, rutangaza ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko icyangombwa cyo kuvugurura inzu yasanwaga yanabaye intandaro yo gufungwa kwe, ntaho gihuriye n’uyu munyamakuru, ahubwo ko yakoreshejwe.

DC Clement yatawe muri yombi tariki 31 Werurwe 2026 nyuma yo gushyamirana n’inzego ubwo hasenywaga inzu yariho yubakwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo.

Bimwe mu byaha biregwa uyu munyamakuru bishingiye ku bikorwa yakoze ubwo yabangamiraga inzego zariho zikora iki gikorwa, nk’icyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi ku bw’inabi, aho bivugwa ko yangije imodoka y’isuku n’Umutekano y’Umurenge.

Uregwa kandi yari yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko yasenyewe inzu yariho yubakwa nyaramara yari afite ibyangombwa byo kubaka.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko iperereza ry’ibanze ryerekanye ko icyangombwa cyo kuvugurura iriya nzu, ntaho cyari gihuriye n’uyu munyamakuru, ahubwo ko yakoreshejwe kugira ngo ateze akavuyo.

Ati “Ubundi iyo umuntu yicaye yibaza icyo yashyaga yarura, kuko ntaho ahuriye na ny’iri nzu. Hari abandi nka we bajya bahuruzwa, bakaza bihishe mu mutaka w’umwuga bakora, bakagerageza gutera igitutu abari mu kazi.”

Dr Murangira agira inama abanyamakuru bemera kugirwa ibikoresho n’abantu kuko baba babonamo imbaraga, cyangwa ngo babangamire inzego.

Ati “Ni umuco utari mwiza kuko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko. DC Clement akwiye kubera abandi urugero, abantu bakirinda kujya babangamirana mu kazi kabo.”

Dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo DC Clement yatunganyijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ndetse kuri uyu wa 08 Mata 2026 yashyikirijwe Ubushinjacyaha, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry.

Dr Murangira yagize ati “Ku ikubitiro yarezwe ibyaha bitanu mu gihe hari ibindi birimo n’icya ruswa bigikorwaho iperereza.”

Uyu munyamakuru DC Clement, aregwa icyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi ku bw’inabi, icyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Dosiye y’ikirego aregwamo kandi, igaragaza ko aregwa icyaha cyo kurwanya ububasha bw’amategeko, icyo gukoza isoni abayobozi b’Igihugu n’abashinzwe imirimo rusange, ndetse n’icyaha cyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 15 =

Previous Post

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

Next Post

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Related Posts

Ibiri mu ibaruwa yanditswe n’umunyamakuru DC Clement nyuma yo gufungwa

Ibiri mu ibaruwa yanditswe n’umunyamakuru DC Clement nyuma yo gufungwa

by radiotv10
03/04/2026
0

Umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement ukurikiranyweho ibyaha birimo kurwanya ububasha bw’amategeko, yanditse ibaruwa asaba imbabazi avuga ko ibyo...

Ruracyageretse hagati y’umunyamakuru n’umukinnyikazi wa filimi bapfa imodoka yagaragajwe n’umwe

Hemejwe ifungwa ry’umunyamakuru DC Clement hanasobanurwa imiterere y’icyabiteye

by radiotv10
02/04/2026
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwemeje ko Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, yatawe muri yombi akekwaho kwangiza ikintu cy’undi no...

Moses Turahirwa wari wajuriye atakambira Urukiko ngo rumurekure yagumishirijweho igihano

Moses Turahirwa wari wajuriye atakambira Urukiko ngo rumurekure yagumishirijweho igihano

by radiotv10
01/04/2026
0

Turahirwa Moses uri mu bahanga mu guhanga imideri bazwi mu Rwanda wanashinze inzu yayo ya Moshions, yagumishirijweho igihano cy’igifungo cy’imyaka...

Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

by radiotv10
01/04/2026
0

Umunyamakuru Niyigaba Clément uzwi nka DC Clément watawe muri yombi, akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwangiza ikintu cy'undi, akekwaho gukora yangiza...

Umuhanzikazi wakunzwe na benshi ku Isi Celine Dion wari umaze igihe arembye agarukanye ubutumwa bwiza

Umuhanzikazi wakunzwe na benshi ku Isi Celine Dion wari umaze igihe arembye agarukanye ubutumwa bwiza

by radiotv10
31/03/2026
0

Umuhanzikazi Celine Dion uri mu bafite abafana benshi ku Isi, wari umaze igihe arembye, arahumuriza abakunzi be ko ubu amerewe...

IZIHERUKA

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage
AMAHANGA

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

by radiotv10
09/04/2026
0

Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

09/04/2026
U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

09/04/2026
Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

09/04/2026
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

09/04/2026
Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

09/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.