Friday, April 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

radiotv10by radiotv10
10/04/2026
in MU RWANDA
0
Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu barokotse Jenoside batuye mu Karere ka Huye bavuga ko bishimira kuba barubakiwe inzu zo kubamo nyuma ya Jenoside, ariko bagasaba ko zasanwa kuko zimaze gusaza.

Mu Murenge wa Tumba, Akagari ka Cyarwa, Umudugudu wa Mukoni, ni hamwe mu hagaragara iki kibazo. Abarokotse Jenoside bahatuye bavuga ko nubwo bubakiwe inzu zabafashije kongera kubaho, ubu zimaze gusaza cyane.

Habinshuti Emmanuel, umwe mu barokotse Jenoside, yagize ati “Turashima ko twubakiwe tukabona aho kuba, ariko ubu inzu zirashaje cyane. Zimwe zirimo gusenyuka gahoro gahoro, kandi nta bushobozi dufite bwo kuzisana.”

Ingabire Emmanuel na we ati “Inzu yanjye yarashaje cyane. Byaba byiza isaniwe, kuko yangiritse bikabije. Yubatswe kera cyane kandi nta bushobozi mfite bwo kwisanira.”

Undi muturage, Nyirahabimana Claudine, na we agaragaza ko ikibazo cyabo gikeneye kwitabwaho byihuse, ati “Dufite ibibazo byinshi byaturutse ku ngaruka za Jenoside, ubukene buracyari bwinshi. Turasaba ubuyobozi kudufasha izi nzu zigasanywa tukongera kubaho neza.”

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye, Théodate Siboyintore, avuga ko iki kibazo kizwi kandi cyakorewe ubuvugizi, bityo kikazagenda gishakirwa igisubizo.

Ati “Hari inzu zubatswe mu gihe Jenoside yari irangiye, zimaze igihe kinini zirashaje. Turizeza abarokotse Jenoside ko dukomeje ubuvugizi, kandi twizeye ko zizasanwa uko ubushobozi bugenda buboneka.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye na bwo buvuga ko iki kibazo bukizi, kandi ko hari gahunda yo gukomeza gusana inzu z’abatishoboye hashingiwe ku bushobozi buhari.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko hibandwa cyane ku bakennye kurusha abandi.
Ati “Gusana amazu y’abaturage batishoboye ni ibikorwa bikorwa buri mwaka, kandi haherwa ku batishoboye kurusha abandi muri gahunda yo gufasha abaturage kwivana mu bukene. Uyu mwaka hari imiryango 16 y’abatishoboye barokotse Jenoside iri gufashwa kubakirwa amazu mashya mu karere (harimo n’ashaje cyane yasenywe akubakwa bushya), ndetse n’abandi bafite amazu asanwa mu mazu 138 ari gusanwa cyangwa kubakwa muri gahunda yo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage. Abubakiwe amazu muri rusange tubasaba kuyafata neza kuko ari ayabo, no kugira uruhare mu kuyasana ibiri mu bushobozi bwabo.”

Iki kibazo si mu Murenge wa Tumba gusa kigaragara, kuko no mu yindi mirenge igize Akarere ka Huye hari inzu zubakiwe abarokotse Jenoside zigaragaza gusaza. Hirya no hino hakaba hari kubakwa izindi nshya zikoreshejwe ibikoresho birambye, mu rwego rwo gukemura iki kibazo burundu.

Inzu bubakiwe zaashaje cyane
Basaba ko zasanwa kuko zibateye impungenge

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × two =

Previous Post

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

by radiotv10
09/04/2026
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yazamuye mu ntera abofisiye muri Polisi y’u Rwanda, barimo batanu bahawe ipeti rya Commissioner of...

Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

by radiotv10
09/04/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baturanye n’ishuri ry'Urwunge rw'Amashuri (GS) Sovu, bavuga ko babangamiwe n’umwanda...

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

by radiotv10
09/04/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Chad zashyize umukono ku masezerano ashyiraho Komisiyo Ihuriweho ishinzwe imikoranire hagati y’Ibihugu byombi, yitezweho gutuma haterwa...

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

by radiotv10
09/04/2026
0

Tariki ya 9 Mata 1994, nibwo icyo Abafaransa bise «Operation Turquoise» yatangiye mu Rwanda kugera 12 Mata. Igisobanuro cy’iyo operasiyo...

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, yashyize ikoresha iyi mvugo...

IZIHERUKA

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje
MU RWANDA

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

by radiotv10
10/04/2026
0

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

09/04/2026
Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

09/04/2026
Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

09/04/2026
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

09/04/2026
Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

09/04/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.