• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ubutumwa bw’abahanzi Bruce Melodie na The Ben nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside no gusobanurirwa amateka

radiotv10by radiotv10
13/04/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Ubutumwa bw’abahanzi Bruce Melodie na The Ben nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside no gusobanurirwa amateka
Share on FacebookShare on Twitter

Abahanzi Bruce Melodie na The Ben basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, bunamira inzirakarengane ziharuhukiye, banasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, baboneraho gusaba Abanyarwanda kurushaho kubana mu mahoro ndetse no kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside.

Ni igikowa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 12 Mata 2026, ubwo aba bahanzi Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] na Mugisha Benjamin [The Ben], bari kumwe n’amatsinda abaherekeje basuraga uru Rwibutso ruri ku Gisozi.

Bunamiye inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 ziharuhukiye, banasura ibice binyuranye by’u Rwibutso, basobanurirwa amateka y’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguranywe ikanakoranwa ubugome ndengakamere.

Aba bahanzi bavuze ko gusura uru rwibutso biri mu bikorwa byo kwifatanya n’Abanyawanda ndetse n’Isi yose mu Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ko ari na ngombwa gusura uru Rwibutso kuko bibibutsa amateka y’ibyabaye mu Rwanda, bigatuma banaharanira ko bitazongera ukundi.

Bruce Melodie wavuze ko atari ubwa mbere asuye uru rwibutso, ariko ko ari ubwa mbere arusuye atari kumwe n’itsinda rigari, kuko byari mu byifuzo bye. Ati “Ni ubwa mbere mpaje nizanye kugira ngo ndusheho gusobanukirwa.”

Bruce Melodie yatangaje ko igihe cyose asuye uru Rwibutso ahakura isomo rikomeye kuko arushaho kumva uburemere n’ubukana bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Rero nk’imbaraga z’Igihugu zubaka kandi vuba, twaje hano kugira ngo twihugure ku mateka yacu.”

Umuhanzi The Ben na we yaboneyeho gusaba Abanyarwanda kurushaho kurangwa n’ubumwe no guharanira amahoro, kuko bazi ingaruka zo kubaho mu rwangano, bityo ko bose bakwiye guhagurukira guhangana no kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byumwihariko yasabye abanyamakuru n’abahanzi gukoresha imiyoboro n’impano zabo bamamaza urukundo, kuko ari rwo musingi wo kwizera ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Ati “Reka dukoreshe amajwi yacu mu kwamamaza amahoro n’urukundo mu Banyarwanda. Turwanye cyane ndetse kurushaho izi nduru zo hanze zishaka guhindanya Igihugu cyacu, uretse ko zanatsinzwe ariko tugomba guhozaho tukavuga ukuri kw’amateka y’u Rwanda.”

Aba bahanzi Bruce Melodie na The Ben basuye uru Rwibutso rwa Kigali, mu gihe u Rwanda ruri mu cyumweru cy’Icyunamo cyo kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ibikorwa byacyo byatangijwe ku wa Kabiri tariki 07 Mata 2026 na Perezida wa Repubulika Paul Kagame wanayoboye urugamba rwo Kwibohoro no guhagarika Jenoside.

Bruce Melodie na The Ben ubwo bageraga ku Rwibutso

Bunamiye inzirakarengane ziruhukiye ku Gisozi
Basuye ibice binyuranye by’Urwibutso basobanurirwa amateka

Banasize ubutumwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + seven =

Previous Post

Keeping History Honest: Why Rwandan Youth Must Speak Up

Next Post

Rusizi: Ubuhamya ku iyicwa ry’Abatutsi biciwe mu rusengero rwa ADEPR bari bahungiyemo bizeye ko ntawatinyuka kahabicira

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Rusizi: Ubuhamya ku iyicwa ry’Abatutsi biciwe mu rusengero rwa ADEPR bari bahungiyemo bizeye ko ntawatinyuka kahabicira

Rusizi: Ubuhamya ku iyicwa ry’Abatutsi biciwe mu rusengero rwa ADEPR bari bahungiyemo bizeye ko ntawatinyuka kahabicira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.