• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: RIB yafunze abayobozi mu Nzego z’Ibanze bo mu Turere tune barimo uwari Gitifu w’Umurenge

radiotv10by radiotv10
01/05/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi abantu bane barimo uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana, n’abandi bo mu nzego z’ibanze bo mu Turere twa Rulindo, Ngoma na Gakenke, bakekwabo ibirimo gukoresha ububasha bahabwa mu nyungu zabo bwite.

Ifungwa ry’aba bantu bane, ryatangajwe na RIB ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Gicurasi 2026 ko abo bantu bane bafunzwe.

Itangazo ry’uru rwego rivuga ko “RIB yafunze abantu bane aribo; Niyomungeri Richard, wahoze ari Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana, Kwisinga Jean Norbert, ushinzwe imiturire mu Karere ka Rulindo, Ishimwe Frank, ushinzwe imitangire y’ibyangombwa byo kubaka mu Karere ka Ngoma na Ntirenganya Epimaque, wakoraga nk’umuyobozi wa One Stop Center y’ubutaka mu Karere ka Gakenke.”

Aba bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ububasha bahabwa mu nyungu zabo bwite no kutubahiriza igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka, aho bagiye batanga ibyangombwa byo kubaka ku bantu batandukanye batubahirije igishushanyo mbonera cyemejwe.

RIB ivuga ko mu gihe hategurwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha, iperereza rigikomeje kuri ibi byaha aho byaba bikorerwa hose mu gihugu.

RIB yaboneyeho gutanga inama ivuga ko “yongera kuburira abatanga ibyangombwa byo kwubaka bitubahirije ibisabwa n’amategeko bagamije inyungu z’abantu bwite kubihagarika kuko bibangamiye imigendekere myiza y’imyubakire mu gihugu kandi bikaba bihanwa n’amategeko.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha rutangaje ifungwa ry’aba bantu nyuma y’umunsi umwe runatangaje ko rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa no kumena ibanga ry’akazi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 3 =

Previous Post

Amakuru mpamo ku yari yatangiye kuvugwa ku isezera ry’umunyamakuru w’imyidagaduro uzwi mu Rwanda

Next Post

America yaciye amarenga ko ishaka guhagarika burundu intambara yo muri Iran

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
America yaciye amarenga ko ishaka guhagarika burundu intambara yo muri Iran

America yaciye amarenga ko ishaka guhagarika burundu intambara yo muri Iran

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.