• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

America yaciye amarenga ko ishaka guhagarika burundu intambara yo muri Iran

radiotv10by radiotv10
02/05/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
America yaciye amarenga ko ishaka guhagarika burundu intambara yo muri Iran
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za America, Pete Hegseth, yavuze ko igihe ntarengwa cyari cyarashyizweho kugira ngo ubuyobozi bwa Donald Trump busabe uburenganzira Inteko Ishinga Amategeko ku gukomeza intambara America ifatanyijemo na Israel kuri Iran, cyahagaze by’agateganyo, bica amarenga ko ishaka guhagarika iyi ntambara.

Ibi Minisitiri w’ingabo Hegseth yabivuze asubiza ibibazo by’Abasenateri mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 01 Gicurasi 2026, ni wo wari umunsi wa 60 uhereye igihe Trump yamenyeshereje Kongere ya Amerika ku mugaragaro ibitero byagabwe kuri Iran ku wa 2 Werurwe 2026.

Kandi amategeko ya Amerika ateganya ko Perezida agomba “guhagarika ikoreshwa ry’ingabo za Amerika” mu gihe cy’iminsi 60, keretse Kongere yemeye ko bikomeza.

Asubiza ibibazo by’abasenateri, Hegseth yavuze ko ubu hariho agahenge, bityo ko iyo minsi 60 yahagaze.

Hegseth yagize ati: “Ubu turi mu gahenge, kandi uko tubyumva, bivuze ko iyo minsi 60 ihagarara cyangwa igahagarikwa mu gihe cy’agahenge.”

Gusa aba senateri ntibabyemeye, ndetse bamusubije ko amategeko atari ko abigena, bityo ko iyo minsi 60 ishobora kurangira uyu munsi, kandi byateza ikibazo gikomeye mu gihe ubuyobozi bwa Trump butabyubahiriza.

Senateri Tim Kaine yagize ati: “Sinkeka ko amategeko abishyigikira. Ntekereza ko iyo minsi 60 ishobora kurangira ku wa Gatanu, kandi bizateza ikibazo gikomeye cy’amategeko ku buyobozi nibitubahirizwa.”

Itegeko ribigenga rizwi nka War Powers Resolution, rimaze imyaka myinshi rishyizweho. Risaba Perezida guhagarika gukoresha ingabo mu gihe cy’iminsi 60 uhereye igihe ibikorwa by’intambara bitangiye, keretse Kongere itangaje ku mugaragaro intambara cyangwa ikamuha igihe cy’inyongera kitarenze iminsi 30, kigamije gukura ingabo aho ziri vuba.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =

Previous Post

AMAKURU MASHYA: RIB yafunze abayobozi mu Nzego z’Ibanze bo mu Turere tune barimo uwari Gitifu w’Umurenge

Next Post

Imibonano mpuzabitsina ishimisha nde cyane hagati y’umugabo n’umugore

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Imibonano mpuzabitsina ishimisha nde cyane hagati y’umugabo n’umugore

Imibonano mpuzabitsina ishimisha nde cyane hagati y’umugabo n’umugore

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.