• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Habaye igikorwa cy’urukundo nyuma yuko umuturage agize ibyago agapfusha amatungo 30 icyarimwe

radiotv10by radiotv10
04/05/2026
in MU RWANDA
0
Habaye igikorwa cy’urukundo nyuma yuko umuturage agize ibyago agapfusha amatungo 30 icyarimwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturege wo mu Murenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe, wapfushije amatungo 33 arimo inka 15 nyuma yo gukubitwa n’inkuba, yashumbushijwe, ahabwa inka 25 ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage bavuga ko asanzwe ari umuturanyi mwiza.

Ni ibyago byabaye ku manywa y’ihangu kuri iki Cyumweru tariki 03 Gicurasi 2025 mu Mudugudu wa Kacyiru mu Kagari ka Bwiyorere, aho inkuba yakubise amatungo y’umuturage umwe arimo inka 15 n’intama 18.

Aya matungo yakubiswe ari mu rwuri rw’umuturage witwa Mutarambirwa Patrick, akaba ari na we nyirayo, usanzwe azwiho kubanira neza abaturanyi.

Ibi byakoze ku mutima abaturage bo muri aka gace, biyemeje guhita bashaka uburyo bamushumbusha, bafatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’Ibanze.

Hakizamungu Adelte uyobora Umurenge wa Mpanga, avuga ko ubwo biriya byago byabaga kuri uriya muturage, bagenzi be ndetse n’ubuyobozi bagiye kumwihanganisha, baramushumbusha.

Yagize ati “Akarere kamushumbushije inka, n’abandi baturage bagenda bakomerezaho, bamuremera inka makumyabiri n’eshanu (25) zirimo inyana makumyabiri n’eshatu (23) n’ibimasa bibiri, intama icyenda n’ihene imwe.”

Uyu muyobozi ashimira abaturage bagaragarije urukundo uyu muturage mugenzi wabo, kuko bishimangira ubumwe ndetse no gufashanya bisanzwe biri mu muco nyarwanda.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, inkuba zagiye zikubita mu bice binyuranye by’Igihugu, zagize ingaruka zirimo n’abaturage bahaburiye ubuzima, aho kuri iki Cyumweru, Inkuba zishe abantu barindwi mu Rwanda, barimo batanu bo mu Ntara y’Iburengerazuba na babiri bo mu Majyaruguru.

Abantu batanu bo mu Ntara y’Iburengerazuba bishwe n’inkuba, barimo batatu bo mu Karere ka Rutsiro, mu gihe abandi babiri ari abo mu Karere ka Rubavu, naho babiri bo mu Ntara y’Amajyaruguru, bakaba bombi ari abo mu Karere Burera mu Mirenge ya Cyeru na Rwerere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 2 =

Previous Post

How Rwandan youth are making money online

Next Post

AFC/M23 yagaragaje ubugome bwakozwe n’uruhande bahanganye

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
AFC/M23 yagaragaje ubugome bwakozwe n’uruhande bahanganye

AFC/M23 yagaragaje ubugome bwakozwe n’uruhande bahanganye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.