Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko mu mwaka wa 2025, umubare w’abana banditswe mu irangamimerere mu Rwanda ari 356 838, wazamutseho 2,6% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.
Iyi mibare igaragazwa na NISR, yerekana ko ugereranyije umubare w’abana banditswe mu mwaka wa 2025 n’uwa 2024 wazamutseho 2,6%.
Iki Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigira kiti “Kwandikisha abana byavuye kuri 90.3% mu mwaka wa 2024, bigera kuri 92.9% mu mwaka wa 2025, aho byazamutseho 2.6%.”

Muri Gahunda z’Iterambere Rirambye (SDGs), Guverinoma y’u Rwanda ifite intego ko abana bazaba bandikwa mu irangamimerere mu mwaka wa 2030, uzaba ari 100%.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, kivuga ko buri Muturarwanda, akwiye kugira uruhare rwe mu kugera kuri iyi ntego, aho uretse ababyeyi, n’abandi bose babigiramo uruhare.
kiti “Andikisha umwana uvutse kandi ubishishikarize n’abandi uraba ugize uruhare mu igenamigambi ry’Igihugu rihamye.”
NISR kandi iherutse kugaragaza amazina icumi ya mbere yiswe abana benshi mu Rwanda mu mwaka wa 2025, aho mu cyiciro cy’abahungu, ku mwanya wa mbere haza izina ‘Ishimwe’ ryiswe abana 8 407, mu gihe mu cy’abakobwa, izina ryiswe abana benshi ari ‘Ineza’ ryahawe abana 8 216.
RADIOTV10









