Mu gihe tukiri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku rwego rw’akarere ka Rusizi hibutswe bwa mbere imiryango yazimye yishwe muri jenoside yakorewe abatutsi bamwe mu bayirokotse bafite ababo bari mu miryango yazimye bishimira ko babonye umwanya wo kubibuka by’umwihariko mu gihe ubuyobozi buvuga ko kwibuka imiryango yazimye byakabaye biha ubutumwa bukomeye abateguye jenoside bakanayishyira mu bikorwa barimo n’abayihakana bakanayipfobya.
Igikorwa cyo kwibuka imiryango 97 yari ituye mu karere ka Rusizi yazimye kubera jenoside, cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarushishi aho abitabiriye bashyize indabo mu rwibutso mu rwego rwo gusubiza agaciro abatutsi 8,559 bishwe muri jenoside baruruhukiye mo.
Bamwe mu barokotse jenoside bafite ababo mu miryango yazimye, bavuga ko bishimiye ko habonetse umwanya wihariye wo kuyibuka.
Mpabanzi Emilien wo mu murenge wa Nyakarenzo ati “Ndashimira umuntu wazanye igitekerezo cyo kwibuka imiryango yazimye. Twicaraga tukabiganira ho gusa tukibaza icyo twakora ngo tujye tuyibuka, ugasanga turabibuka mu miryango gusa ariko kuba no ku rwego rw’ubuyobozi bishyizwe mu bikorwa turabishimye”.
Ku ruhande rw’ububyiruko, bamwe bavuga ko kwibuka imiryango yazimye by’umwihariko birushaho kwereka abato ubukana jenoside yakorewe abatutsi yakoranywe ndeste bikabaha impamvu yo guhangana n’abapfobya bakanahakana jenoside.
Ndihokubwimana Jeremie ukuriye inama y’igihugu y’urubyiruko mu murenge wa Nyakabuye ati “Kuba hari imiryango yazimye bishimangira amateka mabi yaranze igihugu cyacu. Ni igisobanuro cy’uko jenoside yakozwe yarateguwe. Iyo twumvise amateka nk’aya binadufasha kubona icyo dusubiza abakoresha imbuga nkoranyambaga bahakana jenoside”.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Phanuel Sindayiheba avuga ko kuba hari imiryango yazimye ubwabyo ari igisobanuro cya jenoside, agasanga kuyibuka ari andi mahirwe yo guha ubutumwa bukomeye abateguye bakanashyira mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi .
Ati “Ni andi mahirwe yo kongera kuha ubutumwa abateguye bakanashyira mu bikorwa jenoside ko hari abayirokotse kandi barokowe n’ubushake bwiza ndeste n’amaboko akomeye y’ingabo z’inkotanyi, uyu munsi n’ubundi zikomeje kuba ku isonga mu kubaka igihugu”.
Imibare ya Ibuka igaragaza ko mu karere ka Rusizi imiryango yazimye kubera jenoside yakorewe abatutsi igera kuri 97, naho ku rwego rw’igihugu hakaba habarurwa igera ku 15,826 yose hamwe yari igizwe n’abantu 69,781.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10








