Monday, May 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora

radiotv10by radiotv10
25/05/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora
Share on FacebookShare on Twitter

Obedi Ngabo Patrick uvuga ko ari General mu mutwe wa Wazalendo ukorana na FARDC, yagaragaye avuga ko atarapfa nk’uko byatangajwe na bamwe mu bayobozi bo muri AFC/M23, avuga ko akiri muzima adashobora gupfa atarasohoza ubutumwa.

Ni nyuma yuko ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje, hagiye hanze amakuru yavugaga ko uyu Gen Obedi Ngabo Patrick yishwe n’ibitero bya AFC/M23.

Manzi Willy, Guverineri Wungirije wa Kivu ya Ruguru, mu buyobozi bwashyizweho na AFC/M23, ku wa Gatandatu yari yavuze ko “uyu munsi isi ni nziza cyane idafite abitwa Gen. Obed, asanze Ruhinda, Mudacumura, Cirimwami nibindi…”

Amakuru y’urupfu rwa Gen Obedi kandi yari yanagarutsweho n’Umunyamakuru Steve Wembi ukurikiranira hafi ibibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu munyamakuru yavugaga ko we avuga ko amakuru atandukanye yemeza ko General Obedi Ngabo, umwe mu bagize ihuriro riharanira demokarasi (CLD), yishwe ku wa Gatanu ubwo yari mu mirwano.

Mu butumwa bwe, Steve Wembi yari yagize ati “Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye z’umutekano mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa aravuga ko General Obedi Ngabo, umwe mu bagize itsinda ry’abaharanira demokarasi (CLD), yishwe ku wa Gatanu mu mirwano.”

Gen Obedi yamaganye amakuru yemeza ko yapfuye

Gen Obedi Ngabo Patrick mu butumwa bw’amashusho bwagiye hanze kuri iki Cyumweru, yanyomoje amakuru y’urupfu rwe, avuga ko akiri muzima.

Muri aya mashusho y’iminota irenga ine, hari aho agira ati “Ntabwo ndapfa, sinapfa gutyo ntabwo ndarangiza intambara.”

Akomeza agira ati “Abavuga ngo narapfuye barabeshya, mpanganye na AFC/M23 iteza ibibazo Congo […] kandi ko igihe nikigera nzapfa kuko ntawe uzaba ku isi nk’ishyamba.”

Ni mu gihe imirwano ikomeje gufata indi ntera hafi ya Rubaya ahasanzwe hari ibirombe by’amabuye y’agaciro, aho uruhande rwa Leta ya Congo rukomeje kurwana inkundura rushaka kwisubiza ibi bice, mu gihe abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 na bo barubereye ibamba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + thirteen =

Previous Post

Rusizi: Ku nshuro ya mbere hibutswe imiryango yazimye

Related Posts

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Amakuru mashya: Muri Congo imirwano yahinduye isura

by radiotv10
22/05/2026
0

Mu bice biri mu nkengero y’agace ka Rubaya muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imirwano...

Congo yagenewe indi nkunga yihutirwa y’amafaranga menshi yo guhangana n’icyorezo cya Ebola

Congo yagenewe indi nkunga yihutirwa y’amafaranga menshi yo guhangana n’icyorezo cya Ebola

by radiotv10
22/05/2026
0

Umuryango w’Abibumbye watanze Miliyoni 60 USD mu kigega cy’ubutabazi bwihuse zo gufasha guhangana no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola muri...

Urujijo ku itwikwa ry’ahavurirwa abarwayi ba Ebola ku Bitaro bimwe muri Congo

Urujijo ku itwikwa ry’ahavurirwa abarwayi ba Ebola ku Bitaro bimwe muri Congo

by radiotv10
22/05/2026
0

Inyubako yo mu kigo cyita ku barwayi ba Ebola ku Bitaro bya Rwampara biherereye mu mujyi wa Bunia mu Ntara...

Iran yaburiye America na Israel ko igitero gishya cyose cyatuma habaho akaga kadasanzwe

Iran yaburiye America na Israel ko igitero gishya cyose cyatuma habaho akaga kadasanzwe

by radiotv10
21/05/2026
0

Igisirikare cya Iran cyavuze ko kizafungura ipaji nshya y’urugamba kikagura intambara igihe Leta Zunze Ubumwe za America na Israel zatangiza...

Andi makuru yamenyekanye ku mugabo wapfuye ari gukorana imibonano n’umugore utari uwe

Andi makuru yamenyekanye ku mugabo wapfuye ari gukorana imibonano n’umugore utari uwe

by radiotv10
21/05/2026
0

Polisi yo muri Uganda yatangiye gukora iperereza ku rupfu rw’umugabo wo mu Karere ka Luuka witabye Imana ubwo yari ari...

IZIHERUKA

Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora
AMAHANGA

Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora

by radiotv10
25/05/2026
0

Rusizi: Ku nshuro ya mbere hibutswe imiryango yazimye

Rusizi: Ku nshuro ya mbere hibutswe imiryango yazimye

24/05/2026
U Rwanda n’u Burusiya biyemeje gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare

U Rwanda n’u Burusiya biyemeje gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare

23/05/2026
DJ Pinky wagaragaye mu ifoto nkorano ateruye abanyamakuru KNC na Mutabaruka yasekewe n’amahirwe

DJ Pinky wagaragaye mu ifoto nkorano ateruye abanyamakuru KNC na Mutabaruka yasekewe n’amahirwe

23/05/2026
Amakuru mashya: Perezida Kagame yazamuye mu ntera abacungagereza 740 barimo Abofisiye bakuru 46 anirukana 290

Amakuru mashya: Perezida Kagame yazamuye mu ntera abacungagereza 740 barimo Abofisiye bakuru 46 anirukana 290

23/05/2026
The Difference Between Resting and Wasting Your Weekend

The Difference Between Resting and Wasting Your Weekend

23/05/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora

Rusizi: Ku nshuro ya mbere hibutswe imiryango yazimye

U Rwanda n’u Burusiya biyemeje gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.