Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko bibabaje kubona Ambasaderi w’u Burundi mu Bubiligi avuga amagambo rutwitsi ko kuba u Rwanda rwagabwaho ibitero ntakibazo abibonamo, avuga ko amagambo nk’aya akwiye kwibazwaho, kandi ntagende gutyo gusa atamugizeho ingaruka.
Ambasaderi w’u Burundi mu Bubiligi, Thérence Ntahiraja ubwo yaganiraga n’umunyamakuru yabajijwe ku bimaze iminsi bivugwa ko u Burundi bufite umugambi wo gufatanya n’abarwanya u Rwanda ngo barutere bakureho ubutegetsi buriho, uyu mudipolomate yabanje guseka cyane n’igitwenge cyo hejuru.
Uyu mudipolomate yakomeje ashinja u Rwanda ibinyoma ko rugira uruhare mu bibazo biri mu Karere, mu gihe bizwi ko iki Gihugu gihora kifuriza amahoro Ibihugu binyuranye ndetse kikanohereza Ingabo kuyagarura aho yabuze.
Yagize ati “None munyamakuru reka nawe nkubaze ikibazo, urebye ibibazo n’akajagari kari aha mu karere gaterwa n’Igihugu cy’u Rwanda, aho u Rwanda rwahonyoye amategeko mpuzamahanga agenga imipaka, ubwigenge n’ubusugire bw’Ibihugu, kumva ko u Rwanda rwaterwa n’abagomba kurwihaniza kuri izo ngorane ruteza mu karere, hari igitangaza cyaba kirimo?”
U Burundi kandi buvugwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni imwe, ukaba ugishaka gutera u Rwanda.
Muri iki kiganiro cya Ambasaderi Thérence Ntahiraja, avugamo ko abo Banyarwanda basize bakoze amarorerwa na bo ngo kuba bagaruka bagatera u Rwanda ntakibazo abibonamo.
Ati “Ibyo byo nibaza ko Abanyarwanda ku bibi byinshi byakozwe na Leta yaho, bakwitegura guterwa n’abo birukanye b’Abanyarwanda ariko atari u Burundi.”
Abo Banyarwanda bavugwa n’uyu Mudipolomate w’u Burundi, bagize umutwe w’iterabwoba utarahwemye gukora amarorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bakomereje ingengabitekerezo yabo, bakica Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, ndetse bakaba baragiye bagaba ibitero mu bihe bitandukanye mu Rwanda, byanahitanye zimwe mu nzirakarengane.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko bibabaje kubona umudipolomate avuga amagambo nk’ariya abizi neza ko anahabanye n’amahame ngengamyitwarire y’abadipolomate.
Amb. Nduhungirehe yagize ati “Kuba ambasaderi w’u Burundi wemewe mu Bwami bw’u Bubiligi, uzi neza amahame ngengamyitwarire ya dipolomasi, yakwemera kuvuga amagambo nk’ayo rutwitsi ku Gihugu cy’igituranyi ntahwe, yizeza gushyigikira igitero ku Rwanda cy’umutwe w’abajenosideri wa FDLR, byagombye kwibazwaho.”
U Burundi si rimwe cyangwa kabiri bugaragaje ko bufite umugambi wo gutera u Rwanda cyangwa gufasha abarurwanya kurugabaho ibitero, dore ko na Perezida wabwo ubwe Evaritse Ndayishimiye, yabivuze inshuro zirenze imwe, zirimo izo yabivugiye i Kinshasa muri DRC, muri Mutarama 2024.
Nanone kandi muri Werurwe umwaka ushize wa 2025, mu kiganiro Perezida Ndayishimiye yagiranye na BBC, yavuze ko afite amakuru ko u Rwanda rushaka gutera Igihugu cye rukoresheje umutwe wa RED-Tabara, ngo rukabikora runyuze muri Congo, ariko ko Igihugu cye na cyo cyiteguye gutera u Rwanda kinyuze mu Kirundo.
RADIOTV10








