Monday, May 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku magambo rutwitsi y’Umudipolomate w’u Burundi wavuze ko u Rwanda rutewe ntakibazo abibonamo

radiotv10by radiotv10
25/05/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko bibabaje kubona Ambasaderi w’u Burundi mu Bubiligi avuga amagambo rutwitsi ko kuba u Rwanda rwagabwaho ibitero ntakibazo abibonamo, avuga ko amagambo nk’aya akwiye kwibazwaho, kandi ntagende gutyo gusa atamugizeho ingaruka.

Ambasaderi w’u Burundi mu Bubiligi, Thérence Ntahiraja ubwo yaganiraga n’umunyamakuru yabajijwe ku bimaze iminsi bivugwa ko u Burundi bufite umugambi wo gufatanya n’abarwanya u Rwanda ngo barutere bakureho ubutegetsi buriho, uyu mudipolomate yabanje guseka cyane n’igitwenge cyo hejuru.

Uyu mudipolomate yakomeje ashinja u Rwanda ibinyoma ko rugira uruhare mu bibazo biri mu Karere, mu gihe bizwi ko iki Gihugu gihora kifuriza amahoro Ibihugu binyuranye ndetse kikanohereza Ingabo kuyagarura aho yabuze.

Yagize ati “None munyamakuru reka nawe nkubaze ikibazo, urebye ibibazo n’akajagari kari aha mu karere gaterwa n’Igihugu cy’u Rwanda, aho u Rwanda rwahonyoye amategeko mpuzamahanga agenga imipaka, ubwigenge n’ubusugire bw’Ibihugu, kumva ko u Rwanda rwaterwa n’abagomba kurwihaniza kuri izo ngorane ruteza mu karere, hari igitangaza cyaba kirimo?”

U Burundi kandi buvugwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni imwe, ukaba ugishaka gutera u Rwanda.

Muri iki kiganiro cya Ambasaderi Thérence Ntahiraja, avugamo ko abo Banyarwanda basize bakoze amarorerwa na bo ngo kuba bagaruka bagatera u Rwanda ntakibazo abibonamo.

Ati “Ibyo byo nibaza ko Abanyarwanda ku bibi byinshi byakozwe na Leta yaho, bakwitegura guterwa n’abo birukanye b’Abanyarwanda ariko atari u Burundi.”

Abo Banyarwanda bavugwa n’uyu Mudipolomate w’u Burundi, bagize umutwe w’iterabwoba utarahwemye gukora amarorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bakomereje ingengabitekerezo yabo, bakica Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, ndetse bakaba baragiye bagaba ibitero mu bihe bitandukanye mu Rwanda, byanahitanye zimwe mu nzirakarengane.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko bibabaje kubona umudipolomate avuga amagambo nk’ariya abizi neza ko anahabanye n’amahame ngengamyitwarire y’abadipolomate.

Amb. Nduhungirehe yagize ati “Kuba ambasaderi w’u Burundi wemewe mu Bwami bw’u Bubiligi, uzi neza amahame ngengamyitwarire ya dipolomasi, yakwemera kuvuga amagambo nk’ayo rutwitsi ku Gihugu cy’igituranyi ntahwe, yizeza gushyigikira igitero ku Rwanda cy’umutwe w’abajenosideri wa FDLR, byagombye kwibazwaho.”

U Burundi si rimwe cyangwa kabiri bugaragaje ko bufite umugambi wo gutera u Rwanda cyangwa gufasha abarurwanya kurugabaho ibitero, dore ko na Perezida wabwo ubwe Evaritse Ndayishimiye, yabivuze inshuro zirenze imwe, zirimo izo yabivugiye i Kinshasa muri DRC, muri Mutarama 2024.

Nanone kandi muri Werurwe umwaka ushize wa 2025, mu kiganiro Perezida Ndayishimiye yagiranye na BBC, yavuze ko afite amakuru ko u Rwanda rushaka gutera Igihugu cye rukoresheje umutwe wa RED-Tabara, ngo rukabikora runyuze muri Congo, ariko ko Igihugu cye na cyo cyiteguye gutera u Rwanda kinyuze mu Kirundo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 5 =

Previous Post

Impanuka yatewe n’inzovu yahitanye abakozi batatu b’Ikigo cy’Igihugu muri Uganda

Related Posts

Wari uzi ko buri mwaka miliyari 2Frw zitikirira mu gusimbuza inote zishaje mu Rwanda?

Bane bakoreraga SACCO y’Umurenge barimo uwari umuyobozi wayo bafungiye miliyoni 88Frw

by radiotv10
25/05/2026
0

Abantu bane bari abakozi ba SACCO y’Umurenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB...

Rusizi: Ku nshuro ya mbere hibutswe imiryango yazimye

Rusizi: Ku nshuro ya mbere hibutswe imiryango yazimye

by radiotv10
24/05/2026
0

Mu gihe tukiri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku rwego rw’akarere...

U Rwanda n’u Burusiya biyemeje gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare

U Rwanda n’u Burusiya biyemeje gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare

by radiotv10
23/05/2026
0

Inama ya Komisiyo ihuriweho ishinzwe ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda n’u Burusiya, yasoje impande zombi zisuzumiye hamwe uko...

Amakuru mashya: Perezida Kagame yazamuye mu ntera abacungagereza 740 barimo Abofisiye bakuru 46 anirukana 290

Amakuru mashya: Perezida Kagame yazamuye mu ntera abacungagereza 740 barimo Abofisiye bakuru 46 anirukana 290

by radiotv10
23/05/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yamuye mu ntera Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS 742 barimo Abofisiye bakuru 46...

Hashyizweho itsinda ryo hejuru rishinzwe kwiga gahunda yo kwegurira abikorera ibigo by’ubucuruzi bya Leta

Hashyizweho itsinda ryo hejuru rishinzwe kwiga gahunda yo kwegurira abikorera ibigo by’ubucuruzi bya Leta

by radiotv10
22/05/2026
0

Leta y’u Rwanda yashyizeho abagize itsinda rya komisiyo yo ku rwego rwo hejuru ishinzwe kwiga no gusesengura gahunda yo kwegurira...

IZIHERUKA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire
MU RWANDA

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku magambo rutwitsi y’Umudipolomate w’u Burundi wavuze ko u Rwanda rutewe ntakibazo abibonamo

by radiotv10
25/05/2026
0

Impanuka yatewe n’inzovu yahitanye abakozi batatu b’Ikigo cy’Igihugu muri Uganda

Impanuka yatewe n’inzovu yahitanye abakozi batatu b’Ikigo cy’Igihugu muri Uganda

25/05/2026
Wari uzi ko buri mwaka miliyari 2Frw zitikirira mu gusimbuza inote zishaje mu Rwanda?

Bane bakoreraga SACCO y’Umurenge barimo uwari umuyobozi wayo bafungiye miliyoni 88Frw

25/05/2026
Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora

Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora

25/05/2026
Rusizi: Ku nshuro ya mbere hibutswe imiryango yazimye

Rusizi: Ku nshuro ya mbere hibutswe imiryango yazimye

24/05/2026
U Rwanda n’u Burusiya biyemeje gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare

U Rwanda n’u Burusiya biyemeje gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare

23/05/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku magambo rutwitsi y’Umudipolomate w’u Burundi wavuze ko u Rwanda rutewe ntakibazo abibonamo

Impanuka yatewe n’inzovu yahitanye abakozi batatu b’Ikigo cy’Igihugu muri Uganda

Bane bakoreraga SACCO y’Umurenge barimo uwari umuyobozi wayo bafungiye miliyoni 88Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.