• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, June 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umunyemari Zari yatangaje iherezo ry’urushako rwe n’umuteramakofi Shakib

radiotv10by radiotv10
12/06/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Umunyemari Zari yatangaje iherezo ry’urushako rwe n’umuteramakofi Shakib
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamafaranga Zarinah Hassan uzwi nka ‘Zari the Boss Lady’ wanabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz, yatangaje ko yatandukanye n’umugabo we Shakib Cham bari bamaranye imyaka itanu, avuga ko yaranzwe n’ibibazo uruhuri mu rushako rwabo.

Zari yabitangaje mu butumwa yatangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kamena 2026, aho yavuze ko nyuma y’imyaka itanu y’ibibazo mu rushako rwe na Shakib Cham, bahisemo ko buri umwe afata inzira ye, undi iye.

Yagize ati “Nyuma y’imyaka itanu yo kubitekerezaho bihagije, twahisemo ko gutandukana ari byo byiza bitewe n’ibyo tudahuje n’ibibazo bidasanzwe.”

Zari yakomeje avuga ko nubwo iki cyemezo bafashe cyitaboroheye, ariko bumva ari cyo cyari gikwiye kuri we n’uyu bari bamaranye igihe babana nk’umugore n’umugabo.

Ati “Twishimira ibihe twagiranye, urwibutso twakoreye hamwe, ndetse n’inkunga twagiye duterana. Nta burakari cyangwa inzika, kuko bibaho nk’abantu babiri bakuriye mu byerecyezo bibiri bitandukanye.”

Zari yakomeje avuga ko we na Shakib bazakomeza guhana agaciro ndetse bagamomeza kuba inshuti zisanzwe mu bwubahane n’ubwumvikane bisesuye.

Ati “Twembi turifurizanya buri umwe ibyishimo, kugera ku ntsinzi, ndetse n’amahirwe mu bihe biri imbere.”

Zari na Shakib babanye nk’umugore n’umugabo mu gihe kirenga umwaka mbere yuko basezerana ku mugaragaro ku ya 03 Ukwakira 2023 i Pretoria, muri Afurika y’Epfo.

Urushako rw’aba bombi rwakunze kuvugwamo ibibazo, ariko bakabikemura bucece, bafashijwemo n’inshuti zabo n’imiryango.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × two =

Previous Post

Hatangajwe ikizakoreshwa miliyoni 100$ muri 250 u Rwanda ruherutse guhangwa nk’inguzanyo

Next Post

Abacancuro bafasha FARDC bongeye kuvugwa mu mirwano yakajije umurego muri Congo

Related Posts

Why Some People Always Feel Tired Even After Sleeping

Why Some People Always Feel Tired Even After Sleeping

by radiotv10
12/06/2026
0

You sleep for eight hours, wake up, and somehow still feel exhausted. Your body feels heavy, your mind is slow,...

Why we sometimes buy things we don’t need

Why we sometimes buy things we don’t need

by radiotv10
12/06/2026
0

Have you ever gone to a shop planning to buy only one thing, but ended up leaving with five extra...

Abategura ikinamico ‘Urunana’ barasaba abantu kutitiranya ubuzima bwite bw’uwayikinagamo uherutse kwitaba Imana n’ubwo yakinaga

Abategura ikinamico ‘Urunana’ barasaba abantu kutitiranya ubuzima bwite bw’uwayikinagamo uherutse kwitaba Imana n’ubwo yakinaga

by radiotv10
11/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Umuryango Urunana Development Communication (Urunana DC) bwasabye abakunzi b’ikinamico Urunana n’itangazamakuru kutitiranye ubuzima bwa nyakwigendera Nyirabagande Drocelle Fridaus ndetse...

Mbere yuko ‘Yampano’ afungwa byamenyekanye ko umuryango wari winjiye mu bibazo bye n’umukunzi we

Mbere yuko ‘Yampano’ afungwa byamenyekanye ko umuryango wari winjiye mu bibazo bye n’umukunzi we

by radiotv10
10/06/2026
0

Umubyeyi wa Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, avuga ko mbere yuko umuhungu we afungwa kubera gukekwaho ibyaha birimo ibifitanye isano...

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Umuhanzi Yampano yafatiwe icyemezo cyo gufungwa iminsi 30

by radiotv10
09/06/2026
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano ukurikiranyweho ibyaha birimo...

Next Post
Gen.Muhoozi yahaye integuza y’akaga gashobora kuba ku bacancuro b’abazungu bari muri Congo

Abacancuro bafasha FARDC bongeye kuvugwa mu mirwano yakajije umurego muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Ikipe ya Congo yageze muri America yambaye bidasanzwe nyuma yo kumara ibyumweru bitatu mu Bubiligi

Abacancuro bafasha FARDC bongeye kuvugwa mu mirwano yakajije umurego muri Congo

Umunyemari Zari yatangaje iherezo ry’urushako rwe n’umuteramakofi Shakib

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.