• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Saturday, June 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Imibare mishya y’abahitanywe n’imitingito yibasiye Venezuela yatumbagiye

radiotv10by radiotv10
27/06/2026
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Imibare mishya y’abahitanywe n’imitingito yibasiye Venezuela yatumbagiye
Share on FacebookShare on Twitter

Umubare w’abamaze kwitaba Imana bazize imitingito ibiri iheruka kwibasira Venezuela, ikomeje kwiyongera, aho kugeza ubu wageze ku bantu basaga 589, mu gihe abantu 2,980 bakomereka, nk’uko byatangajwe na Perezida w’agateganyo, Delcy Rodríguez.

Mu gihe ibikorwa byo gutabara bikomeje, amakipe y’ubutabazi mpuzamahanga yatangiye kugera muri Venezuela kugira ngo afashe mu gushakisha abakiri bazima. Muriyo harimo abatabazi 80 baturutse mu Switzerland n’itsinda ry’abatabazi bo muri Mexico.

Inzego z’ubutabazi bo muri Venezuela, nazo zikomeje gukora amanywa n’ijoro bashakisha abantu bagwiriwe n’inyubako zasenyutse mu murwa mukuru Caracas no muri Leta ya La Guaira.

Ni mugihe Imiryango myinshi nayo igishakisha iracyashakisha ababo baburiwe irengero.

Hagati aho abaganga bo mu bitaro byo muri La Guaira, byatangaje ibitaro bibiri bikuru byo muri iyo leta, byuzuye abarwayi , kuburyo batangiye guhura n’ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibikoresho byo kwa muganga.

Iyi mitingito yabaye mu ijoro ryo kuwa gatatu muri Venezuela , yari ifite ubukana bwa 7.2 na 7.5, ku gipimo cya richeter, yabaye ikurikirana mu gihe cy’umunota umwe .

Umutingito wa kabiri ni wo ukomeye kurusha indi yose yabaye muri Venezuela kuva mu mwaka wa 1900.

Abayobozi n’inzego z’ubutabazi bakomeje ibikorwa byo gushakisha abarokotse no gutanga ubufasha ku bihumbi by’abaturage basizwe iheruheru n’iki kiza, mu gihe hari impungenge ko umubare w’abahitanywe nacyo ushobora gukomeza kwiyongera, uko ibikorwa by’ubutabazi, bigenda bikomeza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + ten =

Previous Post

Huye: Baribaza iherezo ry’ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’ibikorwa remezo

Related Posts

Ubushyuhe bukabije mu Bufaransa bwatumye hashyirwaho amabwiriza yo kugabanya kunywa inzoga

Ubushyuhe bukabije mu Bufaransa bwatumye hashyirwaho amabwiriza yo kugabanya kunywa inzoga

by radiotv10
26/06/2026
0

Ubuyobozi bw’u Bufaransa bwategetse ko kugura no kugurisha inzoga ahantu hahurira abantu benshi, bibujijwe muri iyi minsi y’impera z’icyumweru kubera...

Minisitiri muri Sweden yazanye uruhinja mu nama ikomeye i Burayi

Minisitiri muri Sweden yazanye uruhinja mu nama ikomeye i Burayi

by radiotv10
26/06/2026
0

Minisitiri w’Ibidukikije muri Guverinoma ya Sweden, Romina Pourmokhtari yazanye uruhinja rw’amezi atatu mu nama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Uyu mubyeyi...

Abarwanyi ba Twirwaneho ikorana na AFC/M23 bemeje ko bahaye isomo abasirikare b’u Burundi na FARDC

Abarwanyi ba Twirwaneho ikorana na AFC/M23 bemeje ko bahaye isomo abasirikare b’u Burundi na FARDC

by radiotv10
25/06/2026
0

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho urengera uburenganzira bw'Abanyamulenge, watangaje ko wakubise incuro ingabo z'u Burundi n'iza Congo zashaga kwisubiza agasozi ka Ruhinamavi...

Hatangajwe imibare y’agateganyo y’abahitanywe n’imitingito ibiri ikomeye yabaye muri Venezuela

Hatangajwe imibare y’agateganyo y’abahitanywe n’imitingito ibiri ikomeye yabaye muri Venezuela

by radiotv10
25/06/2026
0

Perezida w'Agateganyo wa Venezuela Delcy Rodríguez, yatangaje ko imitingito yabaye muri iki Gihugu yahitanye abantu 32, mu gihe abakomeretse bagera...

AFC/M23 yavuze ibikorwa by’intambara by’ubugome ndengakamere byongeye gukorwa na Leta ya Congo

AFC/M23 yavuze ibikorwa by’intambara by’ubugome ndengakamere byongeye gukorwa na Leta ya Congo

by radiotv10
24/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko uru ruhande bahangaye rukomeje gukora ibyaha by’intambara birimo...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Imibare mishya y’abahitanywe n’imitingito yibasiye Venezuela yatumbagiye

Huye: Baribaza iherezo ry’ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’ibikorwa remezo

Hatangajwe umwanzuro ku bujurire bw’umuhanzi ‘Yampano’ wifuzaga kurekurwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.