• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Dosiye iregwamo Umukaraza ukekwaho gusambanya ku gahato Shaddyboo yazamuwe mu Bushinjacyaha

radiotv10by radiotv10
30/06/2026
in IMYIDAGADURO
0
Umusore ukekwaho gusambanya ku ngufu Shaddyboo yafunzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza ushinjwa gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato Mbabazi Shadia uzwi nka Saddyboo, yagejejwe mu Bushinjacyaha, aho aregwa ibyaha bibiri.

Yugi Umukaraza yatawe muri yombi tariki 23 Kamena 2026 nyuma yuko Shaddyboo akekwaho gusambanya ku gahato yiyambaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

RIB yari yatangaje ko yatangiye iperereza, yemeje ko yamaze gukora dosiye ikubiyemo ikirego, ndetse ikaba yashyikirijwe Ubushinjacyaha kuri uyu wa Mbere tariki 29 Kamena 2026.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry wemeje ko dosiye iregwamo Yugi Umukaraza yoherejwe mu Bushinjacyaha, yavuze ko akekwaho ibyaha bibiri.

Yagize ati “Aracyekwaho ibyaha bibiri (2). Birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gukoresha ibiyobyabwenge.”

Umuvugizi wa RIB kandi yaboneyeho kugira inama Abaturarwanda kwirinda ibyaha, byumwihariko nk’ibi bishinjwa uyu musore ukekwaho gusambanya ku gahato.

Yagize ati “RIB irakomeza gusaba Abanyarwanda kwirinda ibikorwa bigize ibyaha cyane cyane ubusinzi n’ibiyobyabwenge kuko usanga akenshi ari byo bibakururira mu byaha nk’ibi bikomeye.”

Yugi Umukaraza yatawe muri yombi nyuma yuko tariki 22 Kamena 2026, Shaddyboo atangaje ko uyu musore bigeze kuba inshuti yaje kumusura iwe, yitwaje inzoga, bakazisangira, ubundi bagasinzira, akaza kwisanga baryamanye.

Icyo gihe yavuze ko yakekaga ko uyu musore yamusambanyije, ari na bwo yahitaga ajya ku Kigo gifasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Isange One Stop Center, ndetse akajya no gutanga ikirego kuri RIB.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − seven =

Previous Post

Rwanda and Kenya strengthen strategic partnership to enhance petroleum supply security

Related Posts

Undi munyamakuru w’umunyabigwi mu Rwanda yafashe ikiruhuko

Igitekerezo cy’umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin cyazamuye impaka

by radiotv10
29/06/2026
0

Umuhanzi wanamanyekanye mu mwuga w’itangazamakuru, Uncle Austin yanenze abategura ibitaramo byitabirwa ku buntu, mu gihe ababitangaho ibitekerezo bavuga ko mu...

Umunyarwanda Kagarara yongeye kwandika amateka

Umunyarwanda Kagarara yongeye kwandika amateka

by radiotv10
29/06/2026
0

Uwizeye Enock uzwi nka Kagarara, nyuma yo guhura n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Umunyamerika IShowSpeed, yahuye noneho na Ashton Hall na...

Ubutumwa bwa Bruce Melodie bwazamuye impaka n’urujijo

Ubutumwa bwa Bruce Melodie bwazamuye impaka n’urujijo

by radiotv10
29/06/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ufashwa mu bikorwa bye bya muzika na Komponyi ya 1:55 AM y’umunyemari Gael Karomba uzwi nka Coach...

Why spending on your health is never wasted

Why spending on your health is never wasted

by radiotv10
29/06/2026
0

Many people hesitate when it comes to spending money on health. A gym membership feels “expensive,” quality food seems “too...

MTN Iwacu Muzika Festival 2026: Ngoma yakiriye igitaramo cya kabiri cyaranzwe n’ibyishimo n’icyubahiro cyahawe Jay Polly

MTN Iwacu Muzika Festival 2026: Ngoma yakiriye igitaramo cya kabiri cyaranzwe n’ibyishimo n’icyubahiro cyahawe Jay Polly

by radiotv10
28/06/2026
0

Nyuma y’igitaramo cyo gutangiza ku mugaragaro MTN Iwacu Muzika Festival 2026 cyabereye mu Karere ka Huye ku wa 20 Kamena,...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Dosiye iregwamo Umukaraza ukekwaho gusambanya ku gahato Shaddyboo yazamuwe mu Bushinjacyaha

Rwanda and Kenya strengthen strategic partnership to enhance petroleum supply security

Uburezi bw’u Rwanda bwungutse ishuri ryisumbuye rigezweho ry’inzira iganisha ku ntsinzi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.