Thursday, August 20, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Uwabaye Perezida wa Congo Joseph Kabila yahagurukiye kwaka ubutabera ku bihano yafatiwe na America

Uwabaye Perezida wa Congo Joseph Kabila yahagurukiye kwaka ubutabera ku bihano yafatiwe na America

Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yajyanye mu nkiko zo muri Leta Zunze Ubumwe za America ikirego asaba ko ibihano by’amafaranga yafatiwe n’Ububiko bwa Leta ya Amerika (US Treasury) bikurwaho.

Kabila yafatiwe ibihano ku wa 30 Mata 2026, nyuma y’uko Ishami rishinzwe Imari muri Leta Zunze Ubumwe za America rimushinje kugira uruhare, mu buryo butaziguye cyangwa buziguye, mu gushyigikira ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rwirwanya ubutegetsi bwa Congo.

Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, Joseph Kabila yahaye akazi umunyamategeko w’Umunyamerika Erich Ferrari, inzobere mu manza zijyanye n’ibihano mpuzamahanga, kugira ngo amufashe kujuririra icyemezo cy’ubuyobozi bwa Amerika.

Iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro muri Amerika. Ku wa 4 Kanama, abunganira Kabila batanze ikirego mu Rukiko rw’Akarere ka Columbia i Washington, barega Office of Foreign Assets Control (OFAC), urwego rushinzwe gushyira mu bikorwa ibihano by’imari bishyirwaho na Minisiteri y’Ububiko ya Amerika.

Mu kirego, abunganira Kabila bavuga ko ibihano yafatiwe byashingiye ku birego “bidafite ibisobanuro bihagije kandi rusange”, ndetse ko Leta ya Amerika itagaragaje ibimenyetso bifatika cyangwa amakuru asobanutse agaragaza ko Kabila yaba afitanye isano mu bikorwa, mu by’imari cyangwa muri politiki n’umutwe wa AFC/M23.

Ikibazo gifite uburemere mu mategeko no muri politiki

Iki kirego kigamije gutuma Joseph Kabila avanwa ku rutonde rw’abantu n’inzego byafatiwe ibihano na OFAC.

Kuba umuntu ari kuri uru rutonde bisanzwe bituma imitungo ye iri mu bubasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifungirwa, ndetse n’abaturage cyangwa ibigo by’Abanyamerika bakabuzwa kugirana ibikorwa by’ubucuruzi cyangwa ibindi bikorwa by’imari na we.

Mu gihe umutekano n’ubuzima bwa politiki mu burasirazuba bwa RDC bikomeje kuba ikibazo gihangayikishije akarere, icyemezo cya Kabila cyo kujyana iki kibazo mu nkiko zo muri Amerika gishobora gutuma habaho impaka zikomeye mu by’amategeko i Washington.

Kabila avuga ko agamije gukuraho ibihano yafatiwe no guhangana n’ibirego bya Leta ya Amerika, avuga ko bitagaragaza ibimenyetso bifatika bimushinja kugira uruhare mu bikorwa bya AFC/M23.

RADIOTV10
Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + 7 =