Inama y’Abaminisitisi yayobowe na Perezida Paul Kagame, yasuzumiwemo ingingo zinyuranye zirimo ibirebana n’ubukungu bw’u Rwanda, kunoza amatora mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, inatangaza ko yishimiye kwakira Nate Ament mu muryango wa Visit Rwanda.
Inama y’Abaminisitiri yarebeye hamwe inkingi eshatu z’ingenzi, ari zo; ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda, Kunoza amatora mu buyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse no ku bijyanye no kunoza uburyo bwo gutanga imisoro.
Ku bijyanye ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda, hagaragajwe ko bwazamutse ku gipimo cya 10% mu Gihembwe cya mbere cya 2026 (Mutarama-Werurwe). Iri zamuka ryagizwemo uruhare n’inzego zitandukanye zirimo ubuhinzi (+8%), inganda (+13%) na serivisi (+7%).
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko “ikomeje gukurikiranira hafi ingaruka z’impinduka mu bucuruzi mpuzamahanga ku bukungu bw’Igihugu no gufata ingamba zihuse kandi zihamye zigamije gukemura ibibazo byagaragara, mu rwego rwo gukomeza kubaka ubukungu butajegajega.
Ku bijyanye no kunoza amatora mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ubu buryo buvuguruye bushimangira uruhare rw’inzego zitandukanye mu miyoborere harimo abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga kuva ku nzego z’ibanze kugera ku rwego rw’lgihugu.
Guverinoma itangaza kandi ko hanogejwe uburyo amatora akorwamo, hasobanurwa neza ibisabwa abakandida n’inzira zikurikizwa mu kuzuza imyanya y’imirimo.
Izi ngamba nshya zizashimangira imiyoborere ishingiye ku muturage ndetse n’ubunyangamugayo mu migendekere y’amatora.
Naho ku nkingi irebana no kunoza uburyo bwo gutanga imisoro, Guverinoma yashyizeho Komite ihoraho ishinzwe politiki y’isoresha hagamijwe kongera uruhare rw’abafatanyabikorwa.
Nanone kandi Guverinoma yiyemeje gushyigikira ibigo by’imari iciriritse, aho biteganyijwe ko hazoroshywa ibisabwa mu kongera igihe cyo gusonerwa imisoro mu rwego rwo gufasha ibigo by’imari iciriritse gutera imbere.
Yanemeje kandi kurushaho kubahiriza itangwa ry’imisoro, aho biteganyijwe ko hazongerwa ishimwe rigenerwa abatanga amakuru ku inyerezwa ry’imisoro.
Yanatangaje ko hazoroshywa uburyo bwo gutanga imisoro ku bigo by’ubucuruzi, harimo kuzamura ingano y’umutungo winjizwa n’ibigo by’imari wemezwa n’ababaruramari b’umwuga.
Guverinoma kandi yaboneyeho gutangaza ko yishimiye kwakira Nate Ament mu muryango wa Visit Rwanda nk’Ambasaderi w’u Rwanda wa mbere w’umukino wa Basketball ku rwego rw’lsi.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko binyuze muri ubu bufatanye, Nate azakoresha ubwamamare bwe mu kumenyekanisha u Rwanda ku bakunzi ba Basketball ku Isi, ari na ko yishimira umurage w’u Rwanda.
RADIOTV10





