• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko hatahuwe umusore ukekwaho gusambanya umwana mu ijoro amushukishije ibisuguti

radiotv10by radiotv10
30/06/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uko hatahuwe umusore ukekwaho gusambanya umwana mu ijoro amushukishije ibisuguti
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 18 wo mu Murenge wa Manihira mu Karere ka Rutsiro, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gusanyambanya umwana w’imyaka 15 amushukishije ibisuguti, yatahuwe nyuma yuko umwana ageze mu rugo akabitekerereza ababyeyi.

Uyu musore wo mu Kagari ka Mayira mu Murenge wa Manihira, akekwaho kuba yarasambanyije umwana w’umukobwa saa mbiri z’ijoro, nyuma yuko amuhamagaye kuri telefone ngo aze bagira icyo baganira.

Uyu musore ubu ufungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusebeya, akekwaho kuba icyo ubwo umukobwa yamugeragaho, yamushukishije ibisuguti (biscuit) ubundi amujyana mu ishyamba riri hafi aho, amusambanyirizayo.

Ubwo uyu mwana yatahaga amaze gusambanywa, yahise abitekerereza se, na we ahita abibwira inzego z’umutekano, zihita zita muri yombi uyu musore, mu gihe umukobwa na we yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Rutsiro kugira ngo akorerwe isuzuma, ariko na cyo kiza kumwohereza mu Bitaro bya Murunda.

Aya makuru y’ifatwa ry’uyu musore yanemejwe na Ukwishaka Titien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manihira, wavuze ko na bo bahawe amakuru ko uriya musore yabanje gutelefona uriya mukobwa akabanza kumuha uduhendabana.

Yagize ati “Amakuru twakiriye ni uko uyu musore yahamagaye umwana w’umukobwa akamusanga hafi y’iwabo akamushukisha biscuit akamujyana mu gashyamba akamusambanya.”

Uyu muyobozi avuga ko ubwo uriya mwana yageraga mu rugo iwabo, yatekerereje umubyeyi we ibimubayeho, na we agahita yiyambaza irondo ndetse n’inzego z’ibanze, zahise zita muri yombi uriya musore.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + six =

Previous Post

U Rwanda mu masezerano y’ingenzi azarufasha guhangana n’ihungabana ry’isoko ry’ibikomoka kuri peteroli

Next Post

Dosiye iregwamo Umukaraza ukekwaho gusambanya ku gahato Shaddyboo yazamuwe mu Bushinjacyaha

Related Posts

Ku nshuro ya mbere Visit Rwanda igiye kwamamazwa n’umuntu ku giti cye

Ku nshuro ya mbere Visit Rwanda igiye kwamamazwa n’umuntu ku giti cye

by radiotv10
30/06/2026
0

Nate Ament, umukinnyi mpuzamahanga wa Basketball uherutse kwinjira muri Shampiyona ya mbere ku Isi muri Basketball NBA, akaba anafite inkomoko...

U Rwanda mu masezerano y’ingenzi azarufasha guhangana n’ihungabana ry’isoko ry’ibikomoka kuri peteroli

U Rwanda mu masezerano y’ingenzi azarufasha guhangana n’ihungabana ry’isoko ry’ibikomoka kuri peteroli

by radiotv10
30/06/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye n’iya Kenya amasezerano y’ingenzi, azafasha u Rwanda gukura ibikomoka kuri Peteroli ku masoko anyuranye ku Isi...

Uburezi bw’u Rwanda bwungutse ishuri ryisumbuye rigezweho ry’inzira iganisha ku ntsinzi

Uburezi bw’u Rwanda bwungutse ishuri ryisumbuye rigezweho ry’inzira iganisha ku ntsinzi

by radiotv10
30/06/2026
0

Mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, hafunguwe ku mugaragaro ishuri ryisumbuye 'Path to Success'...

Uburezi bw’u Rwanda bwungutse ishuri ryisumbuye rigezweho ry’inzira iganisha ku ntsinzi

International Secondary School ‘Path to Success’ opens its doors in Kigali

by radiotv10
30/06/2026
0

In Mageragere Sector, Nyarugenge District, Kigali City, the international secondary school ‘Path to Success’ has officially opened, offering education through...

U Rwanda mu masezerano y’ingenzi azarufasha guhangana n’ihungabana ry’isoko ry’ibikomoka kuri peteroli

Rwanda and Kenya strengthen strategic partnership to enhance petroleum supply security

by radiotv10
30/06/2026
0

The Government of Rwanda and the Government of Kenya signed a Memorandum of Understanding (MoU) on June 29, 2026, for...

Next Post
Umusore ukekwaho gusambanya ku ngufu Shaddyboo yafunzwe

Dosiye iregwamo Umukaraza ukekwaho gusambanya ku gahato Shaddyboo yazamuwe mu Bushinjacyaha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Ku nshuro ya mbere Visit Rwanda igiye kwamamazwa n’umuntu ku giti cye

Dosiye iregwamo Umukaraza ukekwaho gusambanya ku gahato Shaddyboo yazamuwe mu Bushinjacyaha

Uko hatahuwe umusore ukekwaho gusambanya umwana mu ijoro amushukishije ibisuguti

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.