Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye n’iya Kenya amasezerano y’ingenzi, azafasha u Rwanda gukura ibikomoka kuri Peteroli ku masoko anyuranye ku Isi rukoresheje ibikorwa remezo bya Kenya, yitezweho kurufasha kwihaza ku bikomoka kuri peteroli no guhangana n’ihungabana ry’isoko ryabyo ku Isi.
Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere tariki 29 Kamena 2026, i Nairobi muri Kenya, aho ku ruhande rw’u Rwanda ysinwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine-Marie Kajangwe, mu gihe ku ruhande rwa Kenya yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ingufu na Peteroli, Opiyo Wandayi.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, ivuga ko aya masezerano y’ubufatanye mu gutumiza ibikomoka kuri peteroli binyuze mu muhora wa ruguru “yemerera u Rwanda gukura ibikomoka kuri peteroli ku masoko yo hirya no hino ku isi rukoreshe ibikorwaremezo bya Kenya, haba mu kuyibika ndetse no mu bwikorezi bwayo.”
Uretse aya masezerano kandi, hanasinwe andi abiri azifashishwa mu ishyirwa mu bikorwa, arimo ay’mpande eshatu hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, Guverinoma ya Kenya, na Rwanda National Energy Company (RNEC); n’Amasezerano y’ububiko n’ubwikorezi bw’ibikomoka kuri Peteroli hagati ya Rwanda National Energy Company (RNEC) na Kenya Pipeline Company(KPC).
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ivuga ko aya masezerano yashyizweho umukono ari intambwe ikomeye mu bufatanye bw’Ibihugu byo mu karere no mu kwihaza ku bikomoka kuri Peteroli.
Iyi Minisiteri kandi igaragaza inyungu u Rwanda rwiteze muri aya masezerano, zirimo kwihaza no kongera ingano y’ibikomoka kuri peteroli mu Gihugu; guhangana n’ihungabana ry’isoko ry’ibikomoka kuri
peteroli mu karere no ku rwego mpuzamahanga; no kurushaho guteza imbere bufatanye mu by’ubukungu hagati y’u Rwanda na Kenya. Iti “Ubu bufatanye kandi bushimangira ingamba z’u Rwanda zo kongera inzira zikoreshwa mu gutumiza ibikomoka kuri peteroli, hagamijwe guharanira ko biboneka ku isoko bihagije kandi mu buryo burambye.”
Aya masezerano arahita atangira gushyirwa mu bikorwa binyuze mu nzego zagenwe ari zo RNEC na KPC, ku bufatanye n’izindi nzego za Leta z’ibihugu byombi.
Guverinoma y’u Rwanda yizeza ko yiyemeje gukora ibishoboka byose ngo ibikomoka kuri peteroli biboneke mu gihugu mu buryo buhagije kandi buhoraho.



RADIOTV10





