Abasirikare b’Abofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare Joaan bin Jassim Academy for Defence Studies ryo muri Qatar.
Abo bofisite barangije amasomo muri iri shuri kuri uyu wa Mbere tariki 29 Kamena 2026, ni Lt Col Christian Mushengezi na Lt Col John Bosco Kamuhangire.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda dukesha aya makuru, buvuga ko “Uretse amahugurwa ya gisirikare, aba basirikare banarangije amasomo y’ururimi rw’Icyarabu, bikazarushaho kubongerera ubushobozi mu bufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare.”
Umuhango wo gutanga impamyabumenyi kuri aba basirikare na bagenzi babo barangirije rimwe muri iri Shuri rya Gisirikare, wayobowe na Nyakubahwa Sheikh Saud bin Abdulrahman Al Thani, Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibijyanye n’ingabo muri Qatar.
Nanone kandi, uyu muhango wanitabiriwe n’abayobozi bakuru b’ingabo za Qatar, abahagarariye Ibihugu byabo mu by’ububanyi n’amahanga, ndetse n’abandi bashyitsi b’icyubahiro.
Ku ruhande rw’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, bwari buhagarariwe na Col Bernard Niyomugabo, uhagarariye u Rwanda mu bya gisirikare mu Gihugu cya Qatar.
U Rwanda na Qatar, ni Ibihugu bisanzwe bifitanye imikoranire mu bya gisirikare, aho umwaka ushize hari abandi banyenshuri icyenda barangije mu mashuri makuru ya Gisirikare muri Qatar.
Aba basirikare barangije muri Qatar umwaka ushize barimo bane (4) bo mu Ngabo zirwanira ku butaka, ndetse na batanu (5) bo mu ngabo zirwanira mu kirere.

RADIOTV10





