Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko bamaze gukeneshwa bikabije n’ubujura bw’ikawa, amatungo yo mu biraro n’indi myaka, bikorwa n’itsinda ry’ibihazi byiyise Abajongo, bavuga ko bibabuza amahoro n’amahwemo.
Bamwe muri abo baturage bo mu Kagari ka Kabere, Umurenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko batagitunga akantu mu mahoro, yaba itungo rigufi n’irirerire mu rugo cyangwa imyaka mu mirima, kuko iryo tsinda ry’izo nsoresore ngo ribijyana ku manywa na nijoro, dore ko ngo ntawe uzivugaho ngo bimugwe amahoro.
Rwangano Donacien ati: “Abajongo baratujengereje. Biba ikawa, bakajyana amatungo yaba inkoko, intama, ihene, none badukiriye n’inka ndetse n’imyaka yo mu mirima barayisarura. Tubayeho mu bwoba kuko uwagerageje kubavuga bashobora kumugirira nabi.”
Mukandekezi Valerie ati: “Njyewe bansaruriye umurima wa soya, baca ibigori kandi n’uwababonye akizwa n’amaguru kuko bamugirira nabi. Turasaba ko ubuyobozi budufasha kugira ngo tugire umutekano.”
Habarurema Didace ati: “Ubu nta muturage ukigira agafaranga kuko ikawa ni bo bazisarura. Urumva ko bari kudindiza iterambere. Turifuza ko hafatwa ingamba zihamye zo kubarwanya.”
Ni mu gihe ubuyobozi bw’Umurenge wa Kivumu buvuga ko butazi iby’iryo tsinda, ariko ngo bugiye gukurikirana bukamenya niba koko rihari, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Kivumu, Mme Icyizihiza Alda, abivuga.
Gitifu Icyizihiza Alda ati: “Riramutse rihari ari itsinda ry’abajura nta kuntu tutaba tubizi, ariko ntabwo twari tubizi. Cyokora ndakurikirana amakuru menye niba abo bantu bahari. Nkimara kubimenya ndaguha amakuru y’uko bimeze. Gusa baramutse bahari ari benshi, nta kuntu twabiyoberwa.”
Cyokora, nubwo mu biganiro n’abaturage bagaragaza ko ubuyobozi buzi ikibazo cy’iri tsinda ndetse zimwe mu nzego zo hasi zikaba zikunze guhangana na ryo, mu buryo butunguranye uyu muyobozi yumvikanye nk’utazi izina ry’Abajongo, nyamara rimaze igihe kinini ari indahiro mu baturage bo muri uyu Murenge, aho mu bihe bitandukanye batahwemye kuvuga ko bahohoterwa n’abaryiyita bakora ibikorwa bibi bitandukanye.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10






