Sosiyete Asia Machinery–Sinotruk Rwanda icuruza imodoka nini zikoreshwa mu bwikorezi, yatangaje ko iteganya gutangira kuziteranyiriza mu Rwanda, kandi ko yizeye ko bizagirira inyungu Abanyarwanda n’Igihugu muri rusange.
Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Asia Machinery–Sinotruk Rwanda, Ruzagiriza Francis, ubwo iyi sosiyete yamurikaga ku mugaragaro ubwoko bushya bw’imodoka ya Howo yashyize hanze.
Iyi modoka yamurikiwe abasanzwe ari abakiliya b’iyi kompanyi ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, ikoranye ikoranabuhanga rigezweho ndetse n’imiterere y’inyuma ijyanye n’igihe.
Iki gikorwa kandi cyahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 iyi sosiyete y’Abashinwa imaze ikorera mu Rwanda, aho muri iki gihe cyose yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubwikorezo byumwihariko mu bikorwa by’ubwubatsi.
Ruzagiriza Francis yavuze ko iyi myaka 10 bamaze bakorera mu Rwanda yaranzwe na byinshi, ariko byumwihariko ari uruhare rukomeye iyi sosiyete yagize mu kuzamura ubwikorezi, ndetse bakaba banakomeje kwagura ibikorwa.
Yagize ati “Twazanye amakamyo mashya abantu batari bamenyereye, ariko twakoranye neza n’abakiriya bacu, bagenda batwizera ndetse banaduhuza n’abandi.”
Avuga kandi ko ibikorwa by’iyi sosiyete bikomeje gushimwa na benshi mu Rwanda, ndetse ko imodoka z’iyi sosiyete zigurwa ku kigero gishimishije, kuko ubwo yari ikigera ku isoko ry’u Rwanda, hari sosiyete yahise iyigurira amakamyo 60.
Yatangaje kandi ko uretse kuba amakamyo menshi akoreshwa mu bikorwa by’ubwikorezi bw’ibikoresho by’ubwubatsi mu Rwanda, aba yaguzwe muri iyi sosiyete, no mu Bihugu by’ibituranyi, ari ko bimeze.
Yagize ati “Ubu urajya muri Uganda ukabona amakamyo menshi afite pulake zo mu Rwanda, kandi amenshi aba yaguzwe muri Sinotruk Rwanda.”

Guteranyiriza amakamyo mu Rwanda
Ruzagiriza vuga ko nyuma y’imyaka bamaze bakorera mu Rwanda, bakomeje n’urugendo rwo kwagura ibikorwa dore ko bateganya gutangira guteranyiriza mu Rwanda amakamyo.
Yagize ati “Dufite gahunda yo kujya duteranyiriza amakamyo mu Rwanda. Ni umushinga uzagirira inyungu kompanyi yacu, ubyarire inyungu igihugu ndetse n’Abanyarwanda.”
Yatangaje ko iki gitekerezo cyashibutse mu kubona uburyo amakamyo y’iyi sosiyete akomeje kugurwa mu Rwanda ndetse no mu karere iki Gihugu giherereyemo.
Ati “Ubu tumaze kumenya neza uko isoko rihagaze hano no mu bihugu duturanye, kandi tubona amahirwe ari menshi.”
Uretse kandi ubucuruzi bw’amakamyo, iyi sosiyete inacuruza ibikoresho byo gusimbuza ibindi by’izi modoka, birimo za moteri, na ‘gearbox’ (boite de vitesse) ndetse n’ibindi byose, kandi ku giciro kiri hasi.
Sinotruk kandi irateganya gutangira gucuruza amakamyo akoresha amashanyarazi, byumwihariko zizajya zikorera mu Rwanda, aho izajya ishobora kugenda ibilometero biri hagati ya 300 na 400 itarashiramo umuriro.








Photos © Inyarwanda
RADIOTV10





