• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Monday, June 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umunyarwanda Kagarara yongeye kwandika amateka

radiotv10by radiotv10
29/06/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Umunyarwanda Kagarara yongeye kwandika amateka
Share on FacebookShare on Twitter

Uwizeye Enock uzwi nka Kagarara, nyuma yo guhura n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Umunyamerika IShowSpeed, yahuye noneho na Ashton Hall na we uzwi ku ruhando mpuzamahanga, banarushanwa gukora push ups, Kagarara ahigika uyu Munyamerika.

Aba bombi bahuriye muri Ghana kuri iki Cyumweru tariki 28 Kamena 2026, aho uyu Munyamerika Ashton Hall yatangiriye uruzinduko ari kugirira ku Mugabane wa Afurika.

Kagarara usanzwe afite ubumuga bw’ubugufi bukabije ariko uzwiho gukora imyitozo ngororamubiri mu buryo budasanzwe, ubwo yahuraga na Ashton Hall, bahise barushanwa gukora imyitozo izwi nka Push Ups cyangwa pompage, aho Kagarara yitwaye neza akamurusha kuko uyu Munyamerika yananiwe Kagarara agifite imbaraga.

Ni na ko byagenze ubwo Kagarara yahuraga na Darren Jason Watkins Jr. uzwi nka IShowSpeed ubwo yari mu Rwanda mu ntangiro z’uyu mwaka.

Kagarara wiswe ’Ashton Small’ mu buryo bwo kumugereranya n’uyu Ashton Hall bahuriye muri Ghana kuri iki Cyumweru, yamugaragarije ko yishimiye guhura na we, ndetse aganzwa n’amarangamutima.

Uyu munyamerika Ashton Hall na we yavuze ko yishimiye kuba bahuye, ndetse amubwira ko yifuza gusura Igihugu akomokamo cy’u Rwanda, kandi ko azakizamo mu gihe cya vuba.

Ashton Hall yamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera imyitozo ngororamubiri akora mu buryo budasanzwe byumwihariko iyo kwiruka, aho yagaragaye ari gusiganwa n’imodoka ziba zigendera ku muvuduko wo hejuru.

Mu minsi micye ishize, uyu Munyamerika yari aherutse gutangaza ko azasura uyu Munyarwanda Kagarara kubera uburyo yabonye na we akora imyitozo ngororamubiri.

Ashton Hall agiriye uruzinduko muri Afurika nyuma yo kurugirira mu Bindi Bihugu birimo byo mu Migabane itandukanye, nko muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mu Buhindi, no mu Budage.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − 5 =

Previous Post

Rwabuze gica hagati ya APR HC na Police HC imbere y’abafana b’ingeri zinyuranye (Amafoto)

Related Posts

MTN Iwacu Muzika Festival 2026: Ngoma yakiriye igitaramo cya kabiri cyaranzwe n’ibyishimo n’icyubahiro cyahawe Jay Polly

MTN Iwacu Muzika Festival 2026: Ngoma yakiriye igitaramo cya kabiri cyaranzwe n’ibyishimo n’icyubahiro cyahawe Jay Polly

by radiotv10
28/06/2026
0

Nyuma y’igitaramo cyo gutangiza ku mugaragaro MTN Iwacu Muzika Festival 2026 cyabereye mu Karere ka Huye ku wa 20 Kamena,...

Mbere yuko ‘Yampano’ afungwa byamenyekanye ko umuryango wari winjiye mu bibazo bye n’umukunzi we

Hatangajwe umwanzuro ku bujurire bw’umuhanzi ‘Yampano’ wifuzaga kurekurwa

by radiotv10
26/06/2026
0

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagumishijeho icyemezo gifunga umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, wari wasabye ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze,...

Umunyamakuru Robert McKenna yasezeranye n’umukunzi we yari aherutse kwambika impeta

Umunyamakuru Robert McKenna yasezeranye n’umukunzi we yari aherutse kwambika impeta

by radiotv10
25/06/2026
0

Umunyamakuru Robert Cyubahiro McKenna, ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) yateye indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka urugo nyuma yo...

Bwa mbere umunyamakurukazi n’umukinnyikazi wa filimi bazwi mu Rwanda bagiye guhurira mu mukino w’iteramakofe

Bwa mbere umunyamakurukazi n’umukinnyikazi wa filimi bazwi mu Rwanda bagiye guhurira mu mukino w’iteramakofe

by radiotv10
24/06/2026
0

Umunyamakuru Anita Pendo akaba n’umushyushyarugamba (MC) ndetse n’umukinnyi wa filimi wamamaye nka Mama Sava bagiye guhurira mu mukino w’iteramakofe. Uyu...

Umuziki nyarwanda wungutse umuhanzi wabyigiye usanganywe ibigwi mu kuwutunganya

Umuziki nyarwanda wungutse umuhanzi wabyigiye usanganywe ibigwi mu kuwutunganya

by radiotv10
24/06/2026
0

Umuhanzi Mishou yasohoye indirimbo yitwa “Angelina”, ikaba ari indirimbo ivuga ku bwiza bw’umukobwa w’Umunyarwandakazi yitiriye Angelina. Muri iyi ndirimbo amubwira...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umunyarwanda Kagarara yongeye kwandika amateka

Rwabuze gica hagati ya APR HC na Police HC imbere y’abafana b’ingeri zinyuranye (Amafoto)

MTN Iwacu Muzika Festival 2026: Ngoma yakiriye igitaramo cya kabiri cyaranzwe n’ibyishimo n’icyubahiro cyahawe Jay Polly

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.