Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda ARJ ryagaragaje impungenge “zikomeye” rifite ku kwibasirwa, gukorerwa bamwe mu banyamakuru bikorwa mu mvugo za bamwe mu biganiro bakora ku miyoboro ya YouTube, zumvikanamo ibitutsi, gushyirwaho ibikangisho, no guteshwa agaciro.
Izi mpungene zikubiye mu nyandiko yashyizwe hanze na ARJ kuri uyu wa Kane tariki 02 Nyakanga 2026, ifite umutwe ugira uti “Itangazo risaba kugira igikorwa n’inzego.”
Iri Shyirahamawe ry’Abanyamakuru, rivuga ko rigamije kurinda abanyamakuru b’umwuga ibitero byo kwibasirwa no guhoterwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo YouTube.
Iyi nyandiko yandikiwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ivuga ko “Gutabariza byihuse ku kurinda abanyamakuru banditse no gufata ingamba ziteganywa n’amategeko ku bibazo bigaragazwa.”
Iyi nyandiko igiye hanze nyuma y’iminsi micye umunyamakuru Manirakiza Theogene ufite umuyoboro wa YouTuve witwa Ukwezi TV, ahunze kubera itotezwa avuga ko yari amaze iminsi akorerwa.
Ni itotezwa uyu munyamakuru avuga ko yakorewe n’abatumwa n’abo yise “abanyamafaranga” bitewe n’ibyo yabavuzeho mu nkuru yagiye akora.
Uyu munyamakuru kandi mu biganiro akomeje gukora agaragaza ibibazo biri mu kurengera uburenganzira bw’abanyamakuru, yanavuze ko umunyamakuru witwa Bagiruwubusa Eric na we umaze igihe atagaragara, na we yamaze guhunga.
Aba kandi biyongeraho umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago, na we wahunze, wanakunze gutaka ko yafashe iki cyemezo nyuma yo kwibasirwa kugeza n’aho ngo hari abashatse kumwivugana.
ARJ, muri iyi nyandiko yayo, ivuga ko mu myaka ibiri ishize, ibikorwa byo kwibasira abanyamakuru byo kubatera ubwoba, no kubatuka no kubatesha agaciro byagiye bifata intera, bikabangamira ubwisanzure bwabo.
Rigira riti “Bamwe mu ba Social media influencers [abavuga rikihuta ku mbuga nkoranyambaga], abakora ibitangazwa ndetse n’abandi bantu ku gito cyabo bagiye bakora ibitero byibasira abanyamakuru banditse ndetse n’abakora umwuga w’itangazamakuru.”
Rikomeza rigaragaza ko bimwe muri ibyo bikorwa byagaragarijwe iri shyirahamwe cyangwa ryo ryigenzuriye, harimo “ibitutsi, guterwa ubwoba, gushyirwaho ibikangisho, kubakangisha kwicwa, ibirego bigaragazwa nk’ibintu bifatika, urwango ruhuriweho kuri interineti rugamije kwangisha rubanda bamwe mu banyamakuru.”
ARJ ivuga ko mu bibazo bimwe, hakoreshwa imvuga itagamije kujora gusa umwuga w’itangazamakuru, ahubwo zigamije gutesha agaciro abakora uyu mwuga, kubatera ubwoba, no kubacecekesha.
Iyi nyandiko kandi yagenewe kopi Perezida wa Sena y’u Rwanda, uw’Umutwe w’Abadepite, Minisitiri w’Intebe n’Ibiro bye, ndetse na zimwe muri Minisiteri nk’iy’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu n’iy’Ubutabera.
Ku miyoboro ya YouTube imwe n’imwe, hamaze iminsi hagaragara abiyita ko ari abasesenguzi, bakoresha imvuga ziremereye zirimo na nyandagazi n’ibitutsi byibasira bamwe mu banyamakuru.
ARJ kandi yagaragaje imwe mu miyoboro ya YouTube yagiye itambukaho ibiganiro byibasira abanyamakuru zirimo iyitwa Bigezweho TV, Ikaze TV Rwanda na Magashi TV, ndetse na links z’ibyo biganiro byumvikanamo kwibasira abanyamakuru.
RADIOTV10





