Thursday, July 9, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Hagaragajwe ko ikibazo cy’ahasigaye hadakoze ku muhanda umwe wubatswe muri Kigali kigenda kiremera

Hagaragajwe ko ikibazo cy’ahasigaye hadakoze ku muhanda umwe wubatswe muri Kigali kigenda kiremera

Dr. Joseph Nkurunziza Ryarasa, umwe mu bo mu miryango itari ya Leta, yagaragaje ko igice cyasigaye kidakoze mu muhanda Kagarama-Muyange-Busanza-Kanombe, gikomeje kurushaho kwangirika, ku buryo abahanyura bakomeje gutaka.

Iki gice giherereye munsi y’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, rikorera ahazwi nko mu Busanza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Ni umuhanda wakozwe ugamije koroshya ingendo mu Mujyi wa Kigali, aho uhuza iki gice cyo mu Busanza, na Kicukiro Centre, unyuze mu Kagarama.

Umuyobozi w’Umuryango Never Again Rwanda, Dr. Joseph Nkurunziza Ryarasa usanzwe ashima gahunda za Leta akanagaragaza izikenewe kunozwa, yagaragaje ikibazo cy’uyu muhanda.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X abugeneye Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Dr. Ryarasa yatangiye ashima akazi gakomeye gakomeje gukorwa na Leta mu guteza imbere ibikorwa Remezo.

Akomeza agira ati “Turasaba inkunga yanyu mu gukurikirana irangizwa ry’umushinga w’umuhanda wa Kagarama-Muyange-Busanza-Kanombe mukaganiriza rwiyemezamirimo.”

Yakomeje agira ati “Imiterere y’uyu muhanda ikomeje kugora abaturage n’abatwara ibinyabiziga. Ibi biragoye cyane mu gihe abakoresha imihanda benshi bashishikarizwa gukoresha imihanda ifasha mu kugabanya ubucucike bw’imodoka.”

Dr. Joseph Nkurunziza Ryarasa yasoje ubutumw abwe, avuga ko abakoresha uyu muhanda, bakwishimira kubona iki kibazo gikumuka, ku buryo uko iminsi igenda ishira ari na ko hariya hasigaye hadakoze harushaho kwangirika.

Abakoresha uyu muhanda, bavuga ko iki gice cyasigaye kidakoze, ari gito ku buryo batumva icyabuze ngo kirangizwe, bakavuga ko uretse no kuba kibabangamiye, ariko banabona ko uko gitinda gukorwa ari na ko imbaraga n’ubushobozi bizagitakaraho birushaho kwiyongera.

Iki gice cyarangiritse bikomeye

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 3 =