Tuesday, July 14, 2026
RW|EN

Uwabaye Ambasaderi wa mbere wa Israel mu Rwanda yita iwabo ha kabiri yishimiye kurugarukamo

Uwabaye Ambasaderi wa mbere wa Israel mu Rwanda yita iwabo ha kabiri yishimiye kurugarukamo

Dr Ron Adam wabaye Ambasaderi wa mbere w’Igihugu cya Israel mu Rwanda, yishimiye kugaruka muri iki Gihugu yita iwabo ha kabiri, avuga ko yari akumbuye kwirebera ubwiza bw’imisozi y’iki Gihugu n’Abanyarwanda bahora bamwenyura.

Dr Ron Adam wabaye Ambasaderi wa Mbere wa Israel mu Rwanda, muri 2018, yarangije manda ye muri Kanama 2023, asimburwa na Einat Weiss.

Ni Igihugu yakunze, kuko kuva yasoza inshingano ze, yakomeje kugisura, agaragaza ibyiza byacyo, birimo amateka n’umuco by’Abanyarwanda byamunyuze umutima.

Mu butumwa yanyujije kuri X mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Dr Ron Adam yagaragaje ko yishimiye kugaruka mu Rwanda n’ubundi yari amaze umwaka arugendereye.

Yagize ati “Nishimiye kugaruka iwacu ha kabiri, i Kigali. Mba numva nyuzwe kubona imihanda iteye amabengeza, n’ikire kcyiza, n’akayaga gahuhera, imisozi itatse ibiti bitoshye, ndetse n’Abanyarwanda bamwenyura.”

Ambasaderi Dr Ron Adam yakomeje avuga kandi ko yishimira kugirana ibihe byoza n’inshuti yungutse mu Rwanda, ati “Turi kumwe!”

Muri Kanama umwaka ushize wa 2025, Dr Ron Adam n’ubundi yari yagarutse mu Rwanda, na bwo agaragaza ko yishimiye kongera kuza muri iki Gihugu cyamunyuze.

Ubwo yari asoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda, asubiye iwabo, Dr Ron Adam yifashishije amafoto agaragaza ibihe by’ingenzi yari yahagiriye yagize ati “Nongeye kugirira ibihe byiza mu rugo ha kabiri mu Rwanda. Tuzongera mu gihe cya vuba.”

Kuva yasoza inshingano ze zo guhagararira Israel mu Rwanda, Amb. Dr Ron Adam yakomeje kugaragaza ko yishimiye u Rwanda, kandi ko ahora yifatanyije n’Abanyarwanda mu bihe by’ingenzi.

Yanitabiriye igikorwa cyo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye i Tel Aviv, yanatangiyemo ubutumwa, yasoreshejemo intero izwi mu Rwanda igira iti “Intore ntiganya ishaka ibisubizo” we avuga ko ari Umugani wo mu Kinyarwanda wamunyuze.

Yishimiye kongera gusura u Rwanda
Umwaka ushize yasuye n’urubyiruko rukora ubugeni
Dr Ron Adam ubwo yari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yitabiraga ibikorwa binyuranye

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 11 =