Umugore wo mu Murenge wa Twumba mu Karere ka Karongi, waregwaga icyaha cyo kwica umwana we n’ubwinjiracyaha mu kwica undi mwana we, bombi yakubise umuhini abitewe n’umujinya wo kuba se yari yamwimye miliyoni 1 Frw, yakatiwe gufungwa burundu.
Uyu mugore w’imyaka 31 y’amavuko, yaburanishwaga n’Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi mu kirego rwari rwaregewemo n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Karongi.
Nk’uko tubikesha Ubushinjcyaha bw’u Rwanda, uyu mugore yasomewe icyemezo cy’urukiko nyuma y’igihe rumuburanisha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake n’icyaha cy’ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi.
Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byaha bikurikiranywe kuri uyu mugore, byakozwe ku itariki ya 20 Werurwe 2026 mu rugo iwabo aho avuka mu Mudugudu wa Duhati, mu Kagari ka Murehe, mu Murenge wa Twumba, mu Karere ka Karongi.
Buvuga ko uyu mugore yakoze iki cyaha “nyuma yo kugirana amakimbirane na se umubyara bapfa ko yamwimye miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 Frw) kugira ngo asubire mu Karere ka Bugesera aho yabaga gucuruza.”
Nyuma uregwa yagize umujinya afata abana be babiri, barimo umuto ufite umwaka umwe n’igice n’umukuru ufite imyaka itanu, abajyana mu cyumba araramo.
Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Mu rukerera rwo ku wa 20/03/2026, yakubise umuhini umwana muto aramwica, naho umukuru we amukubita umuhini ntiyapfa ubu akaba ari muri koma.”
Ni mu gihe mu rubanza uregwa yaburanye ahakana ibyaha akurikiranyweho agasobanura ko ari abagizi ba nabi babasanze mu nzu bakabagirira nabi.
Nyamara iperereza rwagaragaje ko uregwa ari we wakoze icyaha nyuma na we akitera ibyuma mu buryo bworoheje ku ijosi, ku kuboko no ku kuguru mu rwego rwo kujijisha kugira ngo bagire ngo n’undi muntu wabikoze.
Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwahamije uyu mugore ibyaha akurikiranyweho, rumukatira igihano cy’igifungo cya burundu, rushingiye ku ngingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
RADIOTV10