Wednesday, July 15, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Ubusabe bw’Abarasita bo muri Kenya bifuzaga ko kunywa urumogi byemerwa bwatwe utwatsi

Ubusabe bw’Abarasita bo muri Kenya bifuzaga ko kunywa urumogi byemerwa bwatwe utwatsi

Urukiko Rukuru muri Kenya rwateye utwatsi icyifuzo cy’itsinda ry’Abarasita, ryasabaga ko kunywa urumogi byemerwa n’amategeko ku mpamvu z’imyemerere yabo, ngo kuko kimwe mu biteganywa mu idini ryabo harimo gutumura iki kiyobyabwenge.

Umuryango w’Abarastafari wari wavuze ko itegeko ryo kubuza kunywa urumogi ribangamira uburenganzira bwabo bwo kwisanzura mu idini n’imyizerere byabo nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga riha ubwisanzure amadini n’amatorero.

Mu mwanzuro w’urukiko, Umucamanza Bahati Mwamuye yavuze ko uyu muryango w’Abarasita wananiwe kwerekana ko amategeko abuza gukoresha ibiyobyabwenge anyuranyije n’uburenganzira bwabo bushingiye ku Itegeko Nshinga, ariko yemera ko hakenewe ikiganiro cyagutse ku rwego rw’Igihugu ku rumogi.

Muri Kenya hakomeje kuba impaka ndende ku bijyanye n’urumogi, aho hari umubare utari muto w’abasaba ko iki gihingwa kiramutse cyemewe mu bikorwa binyuranye nko kugihinga no kugicuruza, bishobora guhanga imirimo myinshi, ndetse bikagira uruhare mu kongera amafaranga yinjira mu misoro no gushyigikira ko habaho ibijyanye no kurutunganya mu nganda, no kurukoresha mu bikorwa by’ubuvuzi.

Abarasita bo muri Kenya, bavuga ko kunywa urumogi ari kimwe mu bigize inyigisho zabo z’idini, kandi ko zigomba kubahirizwa no gukurikizwa nk’uko babyemererwa n’Itegeko Nshinga ry’Igihugu cyabo.

Umucamanza Mwamuye yagize ati “Tugomba kugirana ibiganiro bisobanutse ku rumogi n’amabwiriza tugomba gufata.”

Uyu Mucamaza wo mu Rukiko Rukuru, yakomeje agira ati “Iki kibazo si icy’umuryango wa Rastafari gusa. Ni ikibazo cy’Igihugu cyose kireba umuryango wacu wose.”

Mu Rwanda, Muri Kamena 2021, hemejwe bidasubirwaho amabwiriza yerekeye ihingwa, itunganywa n’iyohereza mu mahanga ry’ibimera byifashishwa mu buvuzi birimo n’urumogi.

Muri Gicurasi umwaka ushize, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwari rwatangaje ko imirimo yo kubaka uruganda ruzatunganya urumogi rwifashisha mu buvuzi, yari igeze ku gipimo cya 83%.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + fifteen =