Friday, July 17, 2026
RW|EN
IBYAMAMARE

Umukinnyi wa filimi w’ikirangirire ku Isi Angelina Jolie yagaragaje icyamukoze ku mutima ubwo yasuraga u Rwanda

Umukinnyi wa filimi w’ikirangirire ku Isi Angelina Jolie yagaragaje icyamukoze ku mutima ubwo yasuraga u Rwanda

Umukinnyi wa Filimi w’ikirangirire, Umunyamerikakazi Angelina Jolie yatangaje ko ubwo yasuraga koperative y’abagore biganjemo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yakozwe ku mutima n’uburyo nubwo basigaye bonyine nyuma ya Jenoside ariko bakora ibishoboka byose kugira ngo batunge imiryango yabo.

Uyu mukinnyi wa filimi yabitangaje mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, buherekejwe n’amafoto yafashwe ubwo yari yasuye iyi Koperative yitwa Imboni yo mu Murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Mperutse gusura Koperatice Imboni, y’abahinzi bo muri Gikomero mu Rwanda, iyoborwa mu buryo buhuriweho n’abagore bakora ubuhinzi, kandi nakozwe ku mutima na buri wese twahahuriye.”

Avuga ko “abenshi mu bagize iyi koperative, barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abantu miliyoni, ndetse igasiga abagore benshi bagomba kubaho bimenya bonyine.”

Yakomeje agira ati “Mu myaka myinshi itambutse, ntayandi mahitamo bari bafite uretse guhinga igishanga na bwo bakodesheje, kugira ngo batunge imiryango yabo, bakorera amafaranga ari munsi y’idolari rimwe ku munsi, hariho imvura nyinshi rimwe rimwe inangiza imyaka yabo.”

Angelina Jolie yavuze ko afatanyije n’umufotozi witwa Giles Duley ndetse n’umuryango we Legacy Of War Foundation, bafashe icyemezo cyo gukorana n’abagore bo muri iyi koperative mu gihe cy’imyaka itanu ishize, aho uriya muryango ubagurira ubutaka butanga umusaruro ushimishije, mu rwego rwo kubafasha kububyaza umusaruro, ndetse no kuba abahinzi babasha kugenda n’ibihe.

Ati “Aba bagore bafashe ubwo butaka, bubaka ikintu kidasanzwe. Mu myaka itanu, bavuye ku kuba bakodesha ubutaka, bigirira ubutaka bwabo, bakubye inshuro eshanu amafaranga binjizaga, basubiza ku ishuri abana babo barenga 90.”

Angelina Jolie yasoje ubutumwa bwe, agaragaza uburyo yakozwe ku mutima n’ibyo yiboneye ubwo yasuraga aba bagore. Ati “Rwari uruzinduko rufite igisobanuro gihambaye, kandi twishimiye igihe twamaranye na bo. Byanyibukije ko ubuyobozi bw’ibanze, ko itera buhora ari umusingi w’iterambere.”

Uyu mukinnyikazi wa filimi, ni umwe mu ba mbere ku Isi b’ibirangirere, akaba kandi asanzwe azwi mu bikorwa byo kuvuganira abari mu majye, aho yanamaze imyaka 20 ari Ambasaderi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi.

Angelina Jolie yavuze ko aba bagore banze guheranwa n’agahinda bagakora ibitashoborwa na buri wese
Bakubye inshuro eshanu umusaruro babonaga

Babashije gusubiza mu ishuri abana babo barenga 90
Babasha no kugaburira abana babo indyo yuzuye

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − one =