Mu muhanda Kigali Muhanga, mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi, habereye impanuka ikomeye y’imodoka itwara abagenzi yagonganye n’ikamyo, igahita ihitana abantu icyenda (09), abandi barenga 10 bagakomereka.
Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Nyagatovu, mu Kagari ka Karengera mu Murenge wa Musambira kuri iki Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2026.
Ni imodoka ebyiri zasekuranye, zirimo itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace Minibus, ndetse n’ikamyo yari irimo abantu babiri.
Iyi modoka itwara abagenzi, yari irimo abantu 21 yari mu cyerekezo kiva mu Mujyi wa Kigali, mu gihe ikamyo yo yavaga i Muhanda yerecyeza i Kigali.
ACP Rutikanga Boniface, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yatangaje ko iyi mpanuka yaturutse ku makosa y’umushoferi wari utwaye iriya modoka itwara abagenzi, washatse kunyura ku modoka yari imuri imbere atabanje gushishoza ngo arebe ko hari ikinyabiziga kiri mu muhanda yashaka kunyuraniraho n’iyi modoka.
Iyi modoka itwara abagenzi yahise igongana n’iriya y’ikamyo, abantu icyenda bahita bahasira ubuzima, mu gihe abandi cumi na bane (14) bakomeretse.
ACP Rutikanga “Iyi modoka yari itwaye abantu 21, ku bw’amahirwe make abantu icyenda bahita bahasiga ubuzima.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje agira ati “Ni impanuka yari ikomeye, hari abakomeretse cyane ariko bageze kwa muganga bagihumeka.”
Imibiri y’abitabye Imana, yajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga, naho bariya cumi na bane bakomeretse bajyanwa mu Bitaro binyuranye kugira ngo bitabweho.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga kandi yihanganishije imiryango yabuze abayo, anasaba abakoresha umuhanda kurushaho kuwukoresha neza bubahiriza amategeko y’umuhanda, by’umwihariko ko abagiye kunyura ku binyabiziga, bakwiye kugira ubushishozi buhagije.

RADIOTV10