Tuesday, July 21, 2026
RW|EN
SIPORO

Amafoto ya Lamine Yamal n’umuvandimwe we w’imyaka itatu yigaruriye imbuga nkoranyambaga

Amafoto ya Lamine Yamal n’umuvandimwe we w’imyaka itatu yigaruriye imbuga nkoranyambaga

Nyuma yuko Ikipe y’Igihugu ya Espagne yegukanye Igikombe cy’Isi, rutahizamu wayo Lamine Yamal wanayifashije kugera kuri iki Gikombe, ari mu bakomeje kugarukwaho, byumwihariko amafoto ye na murumuna we ukiri muto, akomeje kwishimirwa cyane.

Ni umukino wabaye mu ijoro ryacyeye, wahuje ikipe y’iki Gihugu cya Espagne n’iya Argentine ya rurangiranwa Lionel Messi, warangiye ikipe ya Espagne itwaye igikombe nyuma yo gutsinda igitego 1-0.

Ni igitego cyabonetse ku munota w’ 106’ dore ko iminota 90’ yari yarangiye amakipe yombi anganya, hakongerwaho iminota 30’. Igitego cyatsinzwe Ferran Torres García.

Gusa umukinnyi wagarutsweho cyane nyuma y’uyu mukino, ni rutahizamu Lamine Yamal w’imyaka 19 wanongeye kugaragaza ubuhanga budasanzwe muri uyu mukino.

Byumwihariko uyu mukinnyi ukunze gushyigikirwa n’umubyeyi we Sheila Ebana ukunze kuza mu mikino ikomeye nk’iyi umuhungu we yakinnye, akaza azanye na murumuna w’uyu rutahizamu, witwa Keyne w’imyaka itatu.

Uyu mwana yongeye gushimisha abantu, aho yinjiye mu kibuga ubwo uyu mukino wari uhumuje, akagenda asuhuza abantu banyuranye, barimo abakinnyi ndetse n’abashinzwe umutekano.

Amafoto akomeje gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga, ni aya Lamine Yamal n’uyu murumuna we wagaragaje ibyishimo byinshi, na we akishimirwa na benshi.

Abakomeje gushyira ku mbuga nkoranyambaga aya mafoto, bavuga ko uyu muvandimwe wa Lamine Yamal, ari umwe mu bagize ibyishimo kurusha n’abakinnyi batwaye igikombe.

Bahise kandi bagaragaza amafoto yagiye afatwa ubwo n’ubundi Lamine Yamal yabage yegukanye ibikombe muri Barcelona FC, ari kumwe n’uyu muvandimwe na bwo bishimye.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 1 =