Inararibonye muri Politiki, Mzee Tito Rutaremara akaba n’Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, abona Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump ari mu rungabangabo ku cyemezo azafata mu ntambara ihuza iki Gihugu na Iran, ariko akabona bizarangira America itsinzwe nk’uko byayigendekeye muri Vietnam.
Ni mu nyandiko yashyizwe hanze n’iyi nararibonye, Muzehe Tito Rutaremara, ku isesengura akunze gukora ku biba bigaragara yaba mu Rwanda ndetse no kuri Politiki Mpuzamahanga. Dore inyandiko ye yose.
1.TRUMP NTAZI ICYO AFATA NICYO AREKA (Ari muri Dilemma)
Trump na Netanyahu bateye batunguye Iran bayirashisha za missile nyinshi ni indege nyinshi batera amabombe menshi bica abantu harimo n’abayobozi ba Iran.
Barakomeza barasa IRAN kugirango bagere igihe IRAN imanikiye amaboko ngo ivuge ko yatsinzwe; yavuga ko yatsinzwe Trump na Netanyahu bagahindura ubutegetsi; bakishyiriraho abayobozi bumvira Trump na Netanyahu muri IRAN.
Ibi siko byagenze kuko muri aya masasu menshi n’intambara ikomeye; Iran yashyizeho abandi bayobozi basimbura abishwe, maze birakaza Trump na Netanyahu barongera basuka ibisasu byinshi kuri Iran bihimura.
Icyaje gutungura Israel na USA ni uko IRAN aho kumanika amaboko yarashe za missile kuri Israel n’ibigo by’ingabo za Amerika biri mu Bihugu by’abarabu.
IRAN rero iba yihagazeho (survival)
2.IRAN iritegegeza ibona ko kubabaza USA ari ugukora ku bukungu bwabo; maze IRAN ifunga umuhora wa Hormuz ucamo peterori, amafumbire n’ibindi bakoresha bakoresha mu nganda.
Maze abacuruzi b’Abanyamerika na Israel n’abandi bo mu Burayi na Asia n’Isi yose barasakuza bati: Trump na Netanyahu nimwe mwazanye iyi ntambara itangiye kuduteza ubukene nyabuneka nimuyihagarike.
Trump na Netanyahu babona ko nibahagarika iyi ntambaraza bazaba batsinzwe.
3.Netanyahu abonye ibyo; intambara ya Iran arayireka ajya kwirasira Abarabu ba Liban.
Trump mu buhanga bwe bwinshi Ati: Nanjye reka mfunge umuhora wa Hormuz maze amavuta ya peterori yajyaga muri China, Japan n’ahandi bihagarare.
Trump ntiyamenya ko akoze ishyano, maze isi yose irasakuza bati “Trump adukozeho”; Isi iti “Trump nahagarike iyi ntambara.”
4.AMASEZERANO
Trump mu bwirasi bwe aha IRAN amabwiriza yo gukora nk’aho Iran yatsinzwe kandi itatsinzwe; Iran iranga ibiciro birakomeza birazamuka
Isi iti “Trump hagarika intambara.”
Trump yemera ibyo Iran yasabaga, ndetse barabisinyira, maze ibiciro biramanuka; isi iriruhutsa; ariko Trump sibyo yari afite mu mutwe.
Trump kugira ngo agaragaze ko yivanye mu ntambara adatsinzwe; yerekane ko kandi Iran itazagira ijambo rya nyuma kuri Hormuz yonyine; Trump ashaka inzira muri uwo muhora wa Hormuz izanguruka Oman.
Babwira ubwato bw’amacuti kunyura muri iyo nzira yakozwe na Trump maze Iran irayarasa; maze USA igira umujinya irasa ibisasu kuri Iran.
Trump yongera kubwira amato kongera kunyura kuri icyo gice cyegereye Oman; Iran nabwo irongera irasa ubu bwato, Trump agira umujinya arongera arasa ibisasu byinshi kuri Iran; Trump yongeye kubwira amato ngo bagende; bose bagira ubwoba bati “ntabwo twakwiyahura.”
Ubu rero umuhora wa Hormuz urafunze 100 /100
ESE TRUMP ARABIGIRA ATE?
Hari inzira 2:
Imwe yoroshye ariko Trump adashaka na busa; ni uguhambira utwe agataha muri Amerika agasa n’aho atsinzwe.
Iya kabiri iri na yo igoye cyane; ari na yo Trump yifuza ariko imukomereye; ni ukurasa igice cya Iran cyegereye igice cya Hormuz bagashwanyaguza akantu kose gahari, barangiza ukambutsa abasirikare bakajya kuhafata Trump akivuga ati: “Ndi umugabo nafunguye Hormuz.”
Kimwe IRAN iracyafite missile zishobora kurasa abasirikare ba USA bari muri ako gace, ariko birashoboka ko abasirikare ba USA bajya mu ndake; ariko Iran Ifite abasirikare bayo bashobora kujya guhangana n’Abanyemerika bakarwana umusirikare ku wundi.
Isi yose izi ko umusirikare wa Iran azatsinda uwa USA; kuko umusirikare wa Iran afite impamvu arwanira (kurengera Igihugu cye) uwa Amerika nta mpamvu (igihugu cye nticyatewe).
SINDAGURA ariko umunyemerika nashaka kurwana azatsindwa nk’uko yatsinzwe ahandi hose nka Vietnam, Afghanistan n’ahandi.

Inyandiko ya Tito Rutaremara/X (Twitter)
RADIOTV10