Tuesday, July 21, 2026
RW|EN
MU RWANDA

AMAFOTO: Irebere ubwiza buhebuje bwa kimwe mu bishanga biri gutunganywa muri Kigali

AMAFOTO: Irebere ubwiza buhebuje bwa kimwe mu bishanga biri gutunganywa muri Kigali

Ikigo cy’Igihugu Gisginzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyagaragaje aho imirimo yo gutunganya Igishanga cya Gikondo igeze, kikaka kimwe mu biri gutunganywa mu Mujyi wa Kigali, bizatuma uyu mujyi ukomeza kugira ubwiza bwihariye.

Ni amafoto yashyizwe hanze na REMA kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2026, agaragaza imiterere y’iki Gishanga cyamaze gufata isura inogeye ijishi.

Iki Kigo cy’Igihugu kivuga ko “ku bw’impinduka zitangaje” ubu umushinga wo gutunganya bimwe mi bishanga byo mu Mujyi wa Kigali, uri kugana ku musozo.

Ni igikorwa kigamije kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’ibidukikije ndetse no kurushaho gutuma Umujyi wa Kigali urushaho kugira isura nziza.

REMA ivuga ko “Ibi bishanga biri kugarura umwimerere wabyo. Kubisubiranya byatumye urusobe rw’ibinyabuzima rugaruka, bibyongerera ubushobozi bwo kubika amazi, kugabanya ibyago by’imyuzure no kongera ubwiza bw’umujyi wa Kigali.”

Mu mafoto yashyizwe hanze n’iki Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibidukikije, agaragaza iki gishanga cya Gikondo cyaramaze kugira ubusitani bunogeye ijisho, ndetse zimwe mu nyonzi zaratangiye kuhayoboka, nk’ahantu ho gutura.

Kiti “Tembera igishanga cya Gikondo mu buryo bw’amafoto, witegure no kongera guhura n’urusobe rw’ibinyabuzima muri iki gishanga.”

Iki gishanga kizaba gifite ubwiza bwihariye
Inyoni zatangiye kukiyoboka

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − seventeen =