Tuesday, July 21, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Umuhanzi Safi Madiba umaze imyaka itandatu atuye hanze yafashe rutemikirere imuzana mu Rwanda

Umuhanzi Safi Madiba umaze imyaka itandatu atuye hanze yafashe rutemikirere imuzana mu Rwanda

Umuhanzi Safi Madiba wahoze mu itsinda Urban Boys ryamamaye mu Rwanda, usigaye atuye muri Canada, yafashe indege imwerecyeza mu Rwanda, aho azongera kugaragara mu gitaramo ari kumwe n’abahanzi bahoranye mu itsinda.

Niyibikora Safi, wamamaye nka Safi Madiba, kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2026, yerekanye ko yagiye ku Kibuga cy’Indege gufata indege imwerecyeza mu Rwanda.

Biteganyijwe ko uyu muhanzi azagaragara muri kimwe mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival kizabera i Rubavu mu mpera z’iki cyumweru.

Uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya Urban Boys ryanegukanye igihembo mu byamenyekanye nka Primus Guma Guma Super Star, aho abegukanye ibihembo bose muri iri rushanwa, bongeye kwiyambazwa muri ibi bitaramo bimaze iminsi bizengura mu Gihugu, aho buri muhanzi cyangwa itsinda begukanye igihembo, bagaragaye gitaramo kimwe.

Safi Madiba agarutse mu Rwanda, na we muri iyi gahunda, aho we na bagenzi be bahoranye muri Urban Boys, ari bo Humble Jizzo na Nizzo Kaboss bari mu bazataramira abantu muri iki gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival kizabera i Rubavu.

Safi agarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka ibiri n’ubundi aje muri iki Gihugu cyamwibarutse, dore ko yaherukaga muri 2024 ubwo yari yaje gusura inshuti n’abavandimwe.

Safi Madiba amaze imyaka itandatu n’igice atuye hanze, dore ko yerecyeje muri Canada muri Gashyantare 2020, ubwo yari asanzeyo uwari umugore we Niyonizera Judith baje gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko mu mwaka wa 2023.

Safi Madiba yafashe rutemikirere imuzanye mu Rwanda
Uyu muhanzi amaze imyaka itandatu aba muri Canada

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four − 1 =