Ihuriro AFC/M23 ryamaganiye kure amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, y’igikorwa cy’ubugome bwakorewe umuntu w’umugabo warashwe mu mutwe agahita apfa, rivuga ko ari ibyabaye i Maputo muri Mozambique aho kuba i Goma nk’uko byavugwaga n’abayakwirakwije.
Ni amashusho yari akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, asakazwa na bamwe bashyigikiye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavugaga ko uwo muntu yishwe n’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 riburwanya.
Mu butumwa bunyomoza iki gihuha, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuma yavuze ko iri Huriro ryamaganye ibinyoma by’uburuzo bigamije kuyobya amahanga no kuryekaho ibikorwa bibi.
Yagize ati “Kuva ku Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2026 hari amashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga yerekana umugabo witwa Narciso Sambo, unazwi ku izina ry’irihimbano cya Macovo. Amakuru ahari yerekana ko yiciwe aho yafatiwe n’abarwanyi ba Unité d’Intervention Rapide (UIR). Uwishwe yashakishwaga n’inzego z’umutekano.”
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka kandi yavuze ko ibi byabereye “mu gace ka Xinavane, mu Karere ka Manhiça mu Ntara ya Maputo mu Gihugu cya Mozambique, aho kuba i Goma nk’uko byakwirakwijwe n’abakwirakwiza amakuru y’ibinyoma y’ubutegetsi bwa Kinshasa, bakomeje gucicianya aya makuru ku mbuga nkoranyambaga.”
Kanyuka kandi yanagaragaje inkuru yanditswe n’Ikinyamakuru aimnews.org cyo muri Mozambique cyanditse inkuru y’uyu mugabo wiciwe muri kariya gace.
Mu nkuru yanditswe kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2026 n’iki kinyamakuru cyandika mu rurimi rw’Igi-Portuguese, ivuga ko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza ku byaha muri Mozambique (SERNIC) rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu z’iraswa ryahitanye uriya muturage witwa Narciso Castigo Sambo, uzwi cyane ku izina rya “Macovo,” mu gikorwa cya polisi cyakozwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu biro by’ubuyobozi bya Xinavane, Intara ya Maputo.
Uyu mugabo yari mu bantu bashakishwaga cyane n’inzego zo muri Mozambique, kubera ibyaha bikomeye byinshi, yakekwagaho.
Mu byaha yakekwagaho harimo ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu, ubujura bukomeye bukoresheje intwaro, n’uruhare ruvugwa mu manza zirenga icumi z’ubushimusi zavuzwe mu mujyi wa Maputo.
Abayobozi bo muri Mozambique, bavuga kandi ko Narciso Sambo yari impunzi muri Afurika y’Epfo kuva mu 2021, ajya muri Mozambique ajyanywe n’ibikorwa by’ubushimusi.
Kwinjira kwe muri iki Gihugu, bivugwa ko byari bigamije gushimuta umuhungu w’umucuruzi ufite ububiko buherereye mu gace ka Zintava muri Maputo.
RADIOTV10