Friday, April 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urukiko rwategetse ko Rusesabagina azaburanishwa mu bujurire adahari

radiotv10by radiotv10
18/01/2022
in MU RWANDA
0
Rusesabagina aracyahagaze ku k’ejo: Na none ntiyitabye Urukiko mu Bujurire
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko rw’Ubujurire rwajuririwe mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be, rwemeje ko uyu mugabo utaragaragaye mu rubanza kuri uyu wa Mbe, yanze kwitaba Urukiko ku bwende, rutegeka ko uru rubanza ruzakomeza adahari.

Abaregwa hamwe na Rusesabagina uko ari 20 kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022 bitabye Urukiko rw’Ubujurire kugira ngo baburane ku bujurire bwa bamwe muri bo ndetse n’ubw’Ubushinjacyaha.

Gusa Rusesabagina n’ubundi waburanishijwe mu Rugerero rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka na bwo adahari, kuri uyu wa mbere na bwo ntiyitabye Urukiko rw’Ubujurire.

Ibi byatumye haba impaka hagati y’uruhande rw’Ubushinjacyaha ndetse n’abunganira abaregwa barimo abavugaga ko Rusesabagina yanze kwitaba ku bushake, bagasaba ko urubanza ruburanishwa adahari.

Mu gihe bamwe mu bunganira abaregwa na bo bavugaga ko hakwiye kubanza gusuzumwa uburyo Rusesabagina yamenyeshejwe ibijyanye n’uru rubanza ndetse niba n’umwamumenyesheje abifitiye ububasha.

Urukiko rw’Ubujurire rwahise rusubika urubanza, kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mutarama rwasomye umwanzuro kuri izi mpaka, ruvuga ko hagendewe ku nyandiko zihamagaza abaregwa zasinyweho n’abandi bose uretse Rusesabagina Paul ari ikimenyetso cy’uko yamenyeshejwe.

Umucamanza yavuze ko ibimenyetso byose byatanzwe n’ubushinjacyaha bigaragaza ko Rusesabagina yamenyeshejwe mu buryo bukurikije amategeko bityo ko “yanze kwitaba Urukiko ku bwende.”

Icyemezo cy’urukiko kisunze ingingo ya 128 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu gika cyayo cya mbere, kivuga ko Rusesabagina azaburanishwa adahari bityo ko urubanza rwimuriwe ku wa Kane tariki 20 Mutarama 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − two =

Previous Post

Ese Muhoozi wise Perezida Kagame Se wabo yaharuriraga inzira Intumwa ya Museveni?

Next Post

U Rwanda rwataramwe kubera Mukansanga waruhesheje ishema rishashagirana

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

by radiotv10
09/04/2026
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yazamuye mu ntera abofisiye muri Polisi y’u Rwanda, barimo batanu bahawe ipeti rya Commissioner of...

Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

by radiotv10
09/04/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baturanye n’ishuri ry'Urwunge rw'Amashuri (GS) Sovu, bavuga ko babangamiwe n’umwanda...

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

by radiotv10
09/04/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Chad zashyize umukono ku masezerano ashyiraho Komisiyo Ihuriweho ishinzwe imikoranire hagati y’Ibihugu byombi, yitezweho gutuma haterwa...

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

by radiotv10
09/04/2026
0

Tariki ya 9 Mata 1994, nibwo icyo Abafaransa bise «Operation Turquoise» yatangiye mu Rwanda kugera 12 Mata. Igisobanuro cy’iyo operasiyo...

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, yashyize ikoresha iyi mvugo...

IZIHERUKA

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe
IBYAMAMARE

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

by radiotv10
09/04/2026
0

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

09/04/2026
Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

09/04/2026
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

09/04/2026
Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

09/04/2026
U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

09/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwataramwe kubera Mukansanga waruhesheje ishema rishashagirana

U Rwanda rwataramwe kubera Mukansanga waruhesheje ishema rishashagirana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.