Wednesday, July 22, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umugore uregwa kwica umugabo we amunigishije igitambaro

Ibisobanuro by’umugore uregwa kwica umugabo we amunigishije igitambaro

Umugore wo mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera ukurikiranyweho kwica umugabo we amunishije igitambaro, yisobanura yemera ko yamuzirikishije icyo gitambaro nyuma yo kurwana ariko ko atari azi ko cyamwishe.

Uyu mugore w’imyaka 45, akurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo rwamaze kuregera Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, ndetse urubanza rukaba rwarabaye.

Ni icyaha cyabaye tariki 30 Mata 2026 aho nyakwigendera yari atuye n’umugore we ukekwaho kumwica, mu Umudugudu wa Mukoma, Akagari ka Nyabagendwa, mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu iburanisha ryabaye tariki 09 Nyakanga, “uregwa yaburanye yemera icyaha akekwaho. Asobanura ko ari we wazirikishije umugabo we icyo gitambaro nyuma y’uko barwanye ariko akaba atari azi ko ari cyo cyamwishe kuko nyuma yahise ajya kurara mu baturanyi.”

Icyo itegeko riteganya

Uyu mugabo naramuka ahamijwe icyaha akurikiranyweho azahanishwa gufungwa burundu, nk’uko byatangajwe n’Ubushinjacyaha.

Ni igihano giteganywa n’Ingingo ya 107 y’itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − 7 =