Ihuriro AFC/M23 ryinjije mu gisirikare abasirikare bashya 9 318 nyuma y’amezi menshi bahabwa imyitozo ikomeye ibagira abakomando, bitezweho gufasha iri Huriro gukomeza gucungira umutekano abaturage bo mu bice ryabohoye.
Igikorwa cyo kwinjiza mu gisirikare aba bakomando, cyabaye ku wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2026 i Tchanzy mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka.
Kanyuka yavuze ko kuri iriya tariki igisirikare cy’iri Huriro “ARC (l’Armée Révolutionnaire Congolaise) cyakoze igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’abakomando bashya 9 318, bishimangira intambwe ikomeye mu kongerera ubushobozi ibikorwa bya gisirikare.”
Yakomeje avuga ko “Nyuma y’amezi menshi bakora imyitozo ikarishye, aba basirikare bashya barangije amasomo yabo neza kandi biyemeza ko biteguye gusohoza ubutumwa bahawe. Umuhango wabo ugaragaza icyifuzo cyo gushimangira uburinzi bw’abaturage batuye mu bice byabohowe kandi bitekanye.”
Muri uyu muhango, aba basirikare bashya ba AFC/M23 bagaragajwe bumwe mu bumenyi bungutse mu mahugurwa bamazemo igihe, irimo iyo kurwanisha imbaraga z’umubiri, iyo guteranya imbunda mu kanya nk’aho guhumbya, ndetse n’iyo kurasa.
Umugaba Mukuru wa AFC/M23, Major General Sultani Makenga, ni umwe mu basirikare bakuru b’iri Huriro bayoboye uyu muhango, wari kumwe n’abandi bofisiye bakuru muri iri huriro barimo Col. Vianney Kazarama.
Maj Gen Makenga yabwiye aba basirikare ko imyitozo bamaze igihe kinini, ari yo gukoresha ku neza y’Abanyekongo, no gukosora ibibi byakozwe n’ubutegetsi bwa Congo burangajwe imbere na Perezida Felix Tshisekedi.
Yagize ati “Iki ni igisirikare cya ARC, ni igisirikare cya Congo yose, ni igisirikare cy’Abanyekongo bose, ni igisirikare cyaje gutabara Congo yose n’Abanyekongo bose bamaze igihe mu bibazo, batewe n’ubutegetsi bubi bwa Tshisekedi n’abambari be.”
Yabibukije ko ubutegetsi bahanganye bwa Congo, burangwa n’irondakoko, aho bwakomeje kugirira nabi igice kimwe cy’Abanyekongo, bubaziza uko baremwe.
Yababwiye kandi ko ubwo butegetsi bwahamagaje amahanga kugira ngo aze kubafasha muri ayo marorerwa, barimo ingabo z’u Burundi, ndetse n’imwe y’inyeshyamba, irimo FDLR na Wazalendo.
Ati “Yiyambaje abacancuro, yiyambaza igisirikare cy’u Burundi, akoresha inyeshyamba zose azita Wazalendo, baza kuturwanya, Ariko ARC yakomeje guharara bwuma, izo nkozi z’ibibi zose, irazirwanya.”
Yanagarutse kandi ku marorerwa yari amaze igihe abera muri Minembwe, aho uruhande bahanganye rwari wibasiye Abanyekongo bo muri kariya gace, aho ubutegetsi bwa Congo bwari bufite umugambi wo kurimbura Abanyamulenge ndetse no kubatwarira imitungo yabo, ariko iri Huriro rya AFC/M23 rifatanyije na Twirwaneho, batabyihanganiye, kuko bafashe iya mbere bakabarwanya.
RADIOTV10