Wednesday, July 22, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Abari bagize itsinda ryubatse ibigwi muri Muzika Nyarwanda Urban Boys bongeye guhura bose

Abari bagize itsinda ryubatse ibigwi muri Muzika Nyarwanda Urban Boys bongeye guhura bose

Abahanzi Safi Madiba na Humble Jizzo basesekaye mu Rwanda, bakirwa na mugenzi wabo, Nizzo Kaboss babanaga mu itsinda Urban Boys riri mu yubatse izina muri muzika nyarwanda, bakaba bagiye kongera guhurira ku rubyiniro.

Aba bahanzi babiri (Safi na Humble Jizzo) basigaye baba hanze y’u Rwanda, bageze ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, bakirwa na mugenzi wabo Nizzo Kaboss we uba mu Rwanda.

Uyu mugenzi wabo uba mu Rwanda, wabagaragarije urugwiro rwinshi n’urukumbuzi, yaramukije umwe kuri umwe, aho yari kumwe n’abandi benshi bari bagiye gufatanya guha ikaze aba bahanzi.

Aba bahanzi baje mu Rwanda, habura iminsi micye ngo bongere gutaramira Abaturarwanda imbonankubone mu gitaramo kizabera i Rubavu mu mpera z’iki cyumweru, mu bitaramo byiswe MTN Iwacu Muzika Festival.

Ni ibitaramo bigaragaramo abahanzi beguhanye ibihembo mu irushanwa Primus Guma Guma Super Star, aho Itsinda Urban Boys ryahuriragamo aba bahanzi uko ari batatu, riri mu babyegukanye.

Umuhanzi cyangwa itsinda, mu begukanye ibi bihembo, ari mu bahanzi bataramira abantu muri ibi bitaramo biri kuzenguruka Igihugu, aho ubu igitahiwe ari ikizabera i Rubavu, ari na cyo kizaririmbamo aba bahanzi bahoze bagize itsinda Urban Boys cyaje gusenyuka.

Nizzo na Safi
Humble Jizzo na Safi Madiba

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − 4 =