Abakora n’abayobora amahoteri ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi bo mu turere twa Huye na Gisagara bahuguwe ku buryo bwo kwirinda, gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro, mu rwego rwo kongera umutekano w’abakiriya, abakozi n’ibikorwaremezo.
Aya mahugurwa yateguwe na Polisi y’u Rwanda agamije kongerera ubumenyi abakora mu rwego rw’amahoteri n’ahandi hatangirwa serivisi zakira abantu benshi, kugira ngo babashe gufata ingamba zihuse igihe habaye inkongi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko buri mukozi akwiye kugira ubumenyi bwo gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro, kuko ari inshingano za buri wese, atari iza Polisi yonyine.
Yagize ati: “Twahuguye abakora mu mahoteri uburyo bwo kwirinda no gukumira inkongi y’umuriro, yaba iturutse mu gikoni cyangwa ahandi hose. Ubu bumenyi ni ingenzi ku bantu bakorera ahahurira abantu benshi. Turabasaba gukomeza kwihugura no kugira ubushobozi bwo gukoresha ibikoresho bizimya umuriro. Kuzimya no gukumira inkongi ntabwo ari inshingano za Polisi gusa, ahubwo ni inshingano rusange ishingiye ku bufatanye bw’inzego zitandukanye n’abaturage.”
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP A. Habimana, yasabye abakora mu mahoteri gukomeza kugira uruhare mu gukumira inkongi z’umuriro, ashimangira ko ari kimwe mu bibazo bishobora guteza igihombo gikomeye ndetse kigahitana ubuzima bw’abantu.
Yagize ati: “Turasaba abakora mu mahoteri n’ahandi hahurira abantu benshi kugira uruhare rugaragara mu gukumira inkongi. Ni ngombwa ko buri wese agira ubumenyi ku buryo bwo kuyirinda no kuyirwanya. Ni yo mpamvu twateguye aya mahugurwa kugira ngo abahuguwe bazabashe no gusangiza abandi ubumenyi bungutse.”
CIP A. Murwanashyaka, ukora mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya no gukumira inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga, yigishije abitabiriye amoko y’inkongi, ibizitera, ingaruka zazo ndetse n’ingamba zo kuzikumira. Banahuguwe ku buryo bwo gukoresha kizimyamwoto n’ubundi buryo bw’ibanze bwo kuzimya umuriro.
Batete Alphonsine, umwe mu bahuguwe, yavuze ko yungutse ubumenyi bwari bukenewe mu kazi ke ka buri munsi.
Yagize ati: “Nungutse ubumenyi bwinshi, harimo kumenya aho umuntu anyura igihe habaye inkongi, uburyo bwo kwirinda no gukoresha kizimyamwoto. Mbere ntabwo nari mfite ubumenyi buhagije, ndetse hari igihe wasangaga ibikoresho bihari ariko tutazi kubikoresha neza. Aya mahugurwa azadufasha kurushaho kurinda ubuzima n’imitungo.”
Murenzi Frank, uyobora ihuriro ry’amahoteri mu turere twa Huye na Gisagara, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko afasha amahoteri kubahiriza ibisabwa mu mutekano no kwirinda inkongi.
Yagize ati: “Kimwe mu byo amahoteri asabwa ni ukuba afite uburyo bwo gukumira no kurwanya inkongi kandi n’abakozi bose bakabumenya. Kuba Polisi iduha aya mahugurwa bituma twitegura neza guhangana n’inkongi z’umuriro. Twifuza ko aya mahugurwa yakomeza gutangwa no ku bandi benshi.”
Polisi y’u Rwanda ikomeza gushimangira ko gukumira inkongi z’umuriro ari inshingano za buri wese, ikanasaba ibigo bitanga serivisi zakira abantu benshi gukomeza gushyira imbere umutekano, kubungabunga ibikoresho bizimya umuriro no guhugura abakozi babyo ku buryo buhoraho.

RADIOTV10