Thursday, July 23, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Igihugu kimwe ku Mugabane wa Afurika cyakatiye Abarusiya babiri kibahamije iterabwoba n’ubutasi

Igihugu kimwe ku Mugabane wa Afurika cyakatiye Abarusiya babiri kibahamije iterabwoba n’ubutasi

Urukiko rw’i Luanda mu Murwa Mukuru wa Angola, rwakatiye Abarusiya babiri igihano cy’igifungo cy’imyaka itandukanye kuri buri umwe, rubahamije ibyaha birimo iby’Iterabwoba, n’iby’ubutasi.

Aba bakatiwe barimo ukora ibijyanye n’ubujyanama (consultant) mu bya politiki witwa Igor Ratchin wakatiwe igifungo cy’imyaka 11, mu gihe ukora akazi k’ubusemuzi Lev Lakshtanov yakatiwe gufungwa imyaka umunani. Ni mu gihe bombi baburanye bahakana ibyo baregwa.

Aba Barusiya Batawe muri yombi muri Kanama umwaka ushize bashinjwa guteza imyigaragambyo yo kwamagana Leta, gukora ubukangurambaga bwo gutangaza amakuru atari yo no kugerageza kwivanga mu myiteguro y’amatora ya Perezida azaba umwaka utaha.

Abanyamategeko bo mu Burusiya bari basabye ko aba bagabo babiri bakoherezwa mu Burusiya hakurikijwe amasezerano y’ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi, gusa ntibizwi niba Urukiko rwarabyemeye cyangwa rwarabyanze.

Mu nyandiko ikubiyemo ibirego bishinjwa aba Barusiya, abayobozi bavuze ko Ratchin na Lakshtanov bagize uruhare mu gikorwa cyo kwivanga muri politiki ya Afurika, abategetsi ba Angola bavuze ko ari urusobe rwa politiki y’u Burusiya rwavuye mu itsinda ry’abacanshuro rya Wagner.

Abashinjacyaha bashinja aba bagabo gushaka gucengeza amatwara yo kurwanya ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, guteza imbere imikoranire ya politiki no kugira uruhare muri politiki muri Angola mbere y’amatora ya Perezida y’umwaka utaha.

Abaregwa bahakanye isano iyo ari yo yose na Wagner cyangwa imikoranire ya Leta y’u Burusiya, bavuga ko barimo gukora ku migambi yo gushinga ikigo gishingiye ku muco wo mu Burusiya i Luanda.

Aba bagabo bivugwa ko bafitanye isano na Wagner, bamaze imyaka irenga icumi bakora mu bice binyuranye ku Mugabane wa Afurika, nko muri Repubulika ya Centrafrique, Mali na Madagascar.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + 19 =