Thursday, July 23, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Abofisiye mu Ngabo z’u Rwanda bibukijwe iby’ingenzi biteganywa n’Amategeko Mpuzamahanga Angenga Intambara

Abofisiye mu Ngabo z’u Rwanda bibukijwe iby’ingenzi biteganywa n’Amategeko Mpuzamahanga Angenga Intambara

Abofisiye b’Ingabo z’u Rwanda bo mu mitwe itandukanye, bahawe amahugurwa ku Mategeko Mpuzamahanga Agenga Intambara (IHL) agamije kubasobanurira amahame y’ingenzi ateganywa n’aya mateteko, arimo kutarasa abasivile.

Aya mahugurwa yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nyakanga 2026, yateguwe n’Umuryango utabara Imbabare (ICRC), yatangijwe ku mugaragaro n’Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, ari kumwe n’Umuyobozi wa ICRC mu Rwanda, Madamu Aurelie Grange.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko aya mahugurwa yari agamije gusobanurira ba ofisiye uburyo Amategeko Mpuzamahanga Agenga Intambara agira uruhare mu bikorwa bya gisirikare, cyane cyane imyitwarire mu bikorwa by’intambara, gutegura ibikorwa bya gisirikare, gufata ibyemezo no kurinda abasivili mu bihe by’intambara.

Buvuga kandi ko “ aya mahugurwa yibanze kandi ku ikoreshwa ry’amahame y’ingenzi arimo kutarasa abasivile, gukoresha ingufu za gisirikare aho zigenewe, no gushyiraho ingamba zikumira amakimbirane, abashishikariza gukoresha aya mategeko mu gutegura ibikorwa no gufata ibyemezo bya gisirikare.”

Lt Col Simon Kabera yashimiye ICRC ku bufatanye ikomeje kugirana na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda. Yashimangiye ko gukoresha Amategeko Mpuzamahanga Agenga Intambara mu gutegura ibikorwa bya gisirikare bifasha abayobozi gufata ibyemezo byubakiye ku bumenyi no kubahiriza inshingano ziteganywa n’amategeko. Yashishikarije kandi abitabiriye amahugurwa kungurana ibitekerezo n’ubunararibonye kugira ngo barusheho gusobanukirwa n’aya mategeko.

Umuyobozi wa ICRC mu Rwanda, Madamu Aurelie Grange, yashimye ubufatanye bumaze igihe hagati ya ICRC, Minisiteri y’Ingabo n’Ingabo z’u Rwanda, agaragaza ko bwagize uruhare rukomeye mu guteza imbere iyubahirizwa ry’Amategeko Mpuzamahanga Agenga Intambara mu Ngabo z’u Rwanda. Yashimiye kandi abitabiriye amahugurwa ku bwitange bakomeje kugaragaza, anabifuriza amahugurwa meza kandi azabagirira akamaro.

Mu gusoza aya mahugurwa, Lt Col Simon Kabera yashimangiye ko amahugurwa nk’aya ahoraho ari ingenzi mu kugira Ingabo zirangwa n’imyitwarire myiza kandi zikora kinyamwuga, zubahiriza amahame mpuzamahanga.

Yasabye abitabiriye amahugurwa gukoresha no gusangiza abandi ubumenyi bungutse, ashimangira ko kubahiriza Amategeko Mpuzamahanga Agenga Intambara bigira uruhare mu gusohoza ubutumwa, kurengera agaciro ka muntu no kurushaho kugaragaza isura y’Ingabo z’u Rwanda nk’ingabo z’umwuga kandi zubahiriza amategeko mu bikorwa bya gisirikare.

Umuvugizi Wungirije wa RDF yatangije ku mugaragaro aya mahugurwa
Aurelie Grange uyobora ICRC mu Rwanda yashimiye imikoranire y’uyu muryango na MINADEF

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =