Thursday, July 23, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Icyatumye umusore ushinjwa gusambanya Shaddyboo afatirwa icyemezo cyo gufungwa nubwo habuze impamvu zifatika kuri iki cyaha

Icyatumye umusore ushinjwa gusambanya Shaddyboo afatirwa icyemezo cyo gufungwa nubwo habuze impamvu zifatika kuri iki cyaha

Iradukunda Olivier wamenyekanye nka Yugi Umukaraza umaze iminsi atawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato Shaddyboo, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 kubera impamvu zikomeye zagaragaye ku cyaha cy’ibiyobyabwenge akekwaho, mu gihe icyo gusambanya ku gahato cyaburiwe impamvu zifatika.

Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije urubanza ku ifungwa ruregwamo uyu Yugi Umukaraza watawe muri yombi tariki 23 Kamena 2026 nyuma yo kuregwa na Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo wavugaga ko yamusambanyije abanje kumusindisha.

Ni urubanza rwabaye mu muhezo, ariko amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe, avuga ko uyu musore yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Ni icyemezo cyafashwe kubera impamvu zikomeye zagaragaye ku cyaha yaje gushinjwa nyuma cyo cyo gukora ibikorwa bifitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.

Umwanzuro w’Urukiko uvuga ko kuri iki cyaha hagaragaye impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho kugikora, mu gihe ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, aregwa gukorera Shaddyboo, habuze impamvu zifatika.

Uyu musore uzwi nka Yugi Umukaraza usanzwe ari n’umuhazi, yagarutsweho cyane mu mpera za Kamena, ubwo Shaddyboo uzwi ku mbuga nkoranyambaga, yavugaga ko yaje iwe yitwaje amacupa abiri y’inzoga, bakazisangira, akaza gushiduka baryamanye, aho yavugaga ko yaketse ko yamusambanyije kandi yari no mu kwezi kw’abagore, agahita ajya gutanga ikirego.

Uyu mugore usanzwe ari umubyeyi w’abana babiri, nyuma yo kujya gutanga ikirego no kwisuzumisha, uriya musore yahise atabwa muri yombi, gusa na we (Shaddyboo) yaje kujyanwa kuvurirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge mu kigo cya Huye.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 6 =