Friday, July 24, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Nta weekend y’ubusa ikibaho: Kigali yaba iri mu nzira zo kuba umurwa mukuru w’imyidagaduro muri Afurika?

Nta weekend y’ubusa ikibaho: Kigali yaba iri mu nzira zo kuba umurwa mukuru w’imyidagaduro muri Afurika?

Mu gihe imyaka myinshi Kigali yari izwi cyane nk’umujyi w’inama mpuzamahanga, isuku n’umutekano, ubu hari indi sura irushaho kwigaragaza ku muvuduko udasanzwe. Uyu mujyi uri kugenda wiyubaka nk’igicumbi cy’imyidagaduro, aho ibitaramo, amarushanwa ya sinema, ibikorwa by’umuco n’ibirori bikomeje gukurura ibyamamare, abashoramari n’abakunzi b’ubuhanzi baturutse hirya no hino muri Afurika no hanze yayo.

Muri iki cyumweru cya nyuma cya Nyakanga, Kigali yakiriye ibikorwa bitandukanye birimo Kigali Cine Junction ndetse initegura kwakira Oldies Music Festival, igitaramo kizahuza abakunzi b’indirimbo zakunzwe mu myaka yashize kikazitabirwa n’abahanzi bafite amateka akomeye muri Afurika y’Iburasirazuba barimo Umunyakenya Wyre. Ni bimwe mu bikorwa bikomeje kwerekana ko Kigali itakiri umujyi wakira igikorwa kimwe cyangwa bibiri mu mwaka, ahubwo iri kugenda igira ingengabihe ihoraho y’ibirori n’ibikorwa by’imyidagaduro.

Ibi biza bisanga ibikorwa bikomeye byabaye mu mezi ashize birimo ibitaramo mpuzamahanga, ibikorwa by’urwenya, ibirori by’umuco n’amarushanwa atandukanye byatumye Kigali ikomeza gukurura abashyitsi n’abahanzi baturutse mu bihugu bitandukanye.

Ariko se, ni iki gituma Kigali irushaho guhitwamo nk’ahabera ibikorwa bikomeye by’imyidagaduro?

Sinema iri gufungura andi mahirwe

Kimwe mu bimenyetso bigaragaza impinduka zirimo kuba ni uburyo urwego rwa sinema rukomeje kwaguka. Kigali Cine Junction, iri kuba ku nshuro ya kane, ntabwo igarukira ku kwerekana amafilime gusa, ahubwo yahindutse urubuga ruhuza abakora filime, abanditsi, abatunganya amafilime, abashoramari n’abakunzi ba sinema.

Umuyobozi wa Kigali Cine Junction, Joël Karekezi Sharangabo, yavuze ko iri serukiramuco ryashinzwe mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kureba amafilime akorerwa mu gihugu ariko akenshi akarangirira mu maserukiramuco mpuzamahanga.

Yagize ati: “Hari amafilime akorerwa mu Rwanda ahita ajyanwa mu maserukiramuco mpuzamahanga, ariko Abanyarwanda ntibabone amahirwe yo kuyareba.”

Yasobanuye kandi ko iri serukiramuco rifasha amafilime nyarwanda kubona aho yerekanirwa, rikaba ryarabaye n’urubuga rwo kongerera ubumenyi abakora sinema binyuze mu mahugurwa n’ibiganiro bitangwa n’inzobere mpuzamahanga.

Iri serukiramuco rikomeje no kwaguka mu buryo bugaragara. Imibare y’abaritegura igaragaza ko abaryitabiriye bavuye ku bantu bagera kuri 600 mu 2023 bagera ku barenga 2,400 mu 2025, mu gihe itsinda ririshinzwe ryavuye ku bantu 10 rigera ku barenga 90.

Umuziki na wo ukomeje kwisanisha no kugirana urukundo na Kigali

Uretse sinema, umuziki na wo uri mu bituma Kigali ikomeza kwigaragaza. Mu mpera z’iki cyumweru, abakunzi b’umuziki bazitabira Oldies Music Festival, igitaramo kizibanda ku ndirimbo zakunzwe mu myaka yashize kikazanahuza ibisekuru bitandukanye.

Ubwitabire bw’abahanzi bafite amazina akomeye bo mu karere, nka Wyre, bugaragaza icyizere abategura ibitaramo mpuzamahanga bagenda bagirira Kigali nk’ahantu hashobora kwakira ibikorwa byabo.

Mu myaka ishize kandi, Kigali yakomeje kwakira ibitaramo byitabiriwe n’abahanzi bakomeye bo muri Afurika, ibintu byatumye umujyi urushaho kumenyekana ku ikarita y’imyidagaduro y’akarere.

Ibikorwaremezo biri mu musingi w’iri terambere

Ntibyari gushoboka ko ibikorwa nk’ibi byiyongera iyo hatabaho ibikorwaremezo bibikwiriye.

Uyu munsi, BK Arena, Kigali Universe, Camp Kigali, Canal Olympia, n’ibindi bibuga byabugenewe bituma abategura ibitaramo babona ahantu hahuye n’ibipimo mpuzamahanga. Ibi byiyongeraho umutekano, isuku n’uburyo bworoshye bwo gutwara abantu, bikomeza gutuma Kigali ihitwamo kurusha indi mijyi imwe n’imwe yo mu karere.

Imyidagaduro irenze kwishimisha

Inyungu z’ibikorwa nk’ibi ntizigarukira ku bahanzi n’abafana gusa.

Iyo habaye ibitaramo cyangwa amarushanwa ya sinema, amahoteri yakira abashyitsi benshi, resitora n’utubari tubona abakiliya biyongera, abatwara abantu bunguka akazi, ndetse n’abacuruzi bato bagacuruza byinshi. Ni yo mpamvu ibihugu byinshi bifata imyidagaduro nk’imwe mu nkingi z’ubukungu bushingiye ku bukerarugendo.

Ku Rwanda, gukomeza kwakira ibikorwa nk’ibi bishobora kurushaho gufasha kumenyekanisha igihugu nk’ahantu heza ho gusura no gushoramo imari mu nganda z’ubuhanzi.

Ese Kigali ishobora kuba igicumbi cy’imyidagaduro mu karere?

Nubwo imijyi nka Nairobi na Kampala ifite amateka akomeye mu kwakira ibitaramo bikomeye, umuvuduko Kigali iriho ntushobora kwirengagizwa.

Ubwiyongere bw’ibikorwa by’ubuhanzi, ishoramari mu bikorwaremezo, kwiyongera kw’abitabira ibikorwa bya sinema n’umuziki, ndetse no kuba umujyi ukomeje gukurura abahanzi n’abategura ibitaramo mpuzamahanga, ni ibimenyetso bigaragaza ko Kigali iri kubaka izina rishya mu myidagaduro.

Urugendo rwo guhangana n’indi mijyi yo mu karere ruracyari rurerure, ariko ibimaze kugerwaho byerekana ko Kigali itakiri umujyi uzwi gusa kubera umutekano n’inama mpuzamahanga. Ubu iri no kwiyubaka nk’ahazaza h’inganda z’imyidagaduro muri Afurika y’Iburasirazuba, kandi uko ibikorwa bikomeje kwiyongera, ni ko inzozi zo kuba kimwe mu bicumbi bikomeye by’imyidagaduro ku mugabane wa Afurika zigenda zirushaho kuba impamo.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp