Friday, July 24, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Matayo Ngirumpatse wagize uruhare rukomeye muri Jenoside wanakatiwe burundu arasaba gufungurwa

Matayo Ngirumpatse wagize uruhare rukomeye muri Jenoside wanakatiwe burundu arasaba gufungurwa

Matayo Ngirumpatse uri mu bagize uruhare mu gutegura no umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi no gushishikariza kuyikora, akaba yarakatiwe gufungwa burundu n’Urwahoze ari Urukiko Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, yasabye gufungurwa ku mpamvu zirimo iz’uburwayi.

Ngirumpatse ni umwe mu bacuramugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ari mu baza ku isonga mu guhamagarira abayikoze kuyikora.

Uyu wabaye Perezida w’Ishyaka MRND ryateguye Jenoside yakorewe Abatutsi rikanayobora ikorwa ryayo, yaburanishijwe n’urwahoze ari

Urukiko Mpanabyaha rwarashyiriweho u Rwanda (TPIR/ICTR), rwaje kumukatira igifungo cya burundu muri 2012.

Uru Rukiko rwamuhamije ibyaha bya Jenoside, birimo gushishikariza Interahamwe gukora Jenoside, gufata ku ngufu Abatutsi b’abagore n’abakobwa.

Ni icyemezo cyari yajuririye, ariko muri Nzeri 2014, Urugereko rw’uru Rukiko, ruragishimangira, rugumishaho igihano cyo gufungwa burundu.

Ngirumpatse ubu ufungiye muri Senegal, ndetse n’ubwunganizi bwe, burasaba ko afungurwa ku mpamvu z’uburwayi n’izabukuru, nk’uko bigaragazwa n’ibaruwa umunyamategeko we Me Frédéric Weyl yandikiye Urwego IRMCT Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha.

Muri iyi baruwa uyu munyamategeko yandikiye Pereza w’uru Rwego Graciela Gatti Santana, yagarutse ku mateka y’ibibazo by’ubuzima bw’umukiliya we, birimo ibyo yatangiye kugira mu mwaka w’ 1999 ubwo yari amaze igihe gito atawe muri yombi.

Yavuze ko kuva icyo gihe yatangiye kugira indwara za karande zirimo igisukari (Diabetes), indwara ya stroke ndetse na Hepatite C, kimwe n’iz’umuvuduka w’amaraso.

Muri iyi barurwa ye, uyu munyamategeko yagize ati “Ntakibasha kwisasira. Kuva yafatwa na stroke, umufungwa mugenzi we amujyanira amazi, agasukura aho afungiwe, agahindura ibisaswa, abasha ibyoroheje birimo kumesa ibyo kwipfunisha. Iki kibazo kimaze igihe kirenga umwaka.”

Uyu munyamategeko kandi agaruka ku mategeko agenga urukiko rwakatiye uyu mukiliya we avuga ko umuntu afungurwa amaze gukora 2/3 by’igihano yahawe, mu gihe umukiliya we yakatiwe gufungwa burundu bisanzwe bifatwa nk’igifungo cy’imyaka 45, bityo ko byasaba ko yazafungurwa muri Kamena muri 2028 ubwo yagakwiye kuzaba yujuje imyaka 30 ingana na kiriya gihe giteganwa n’amategeko.

Gusa uyu munyamateko avuga ko akurikije ubuzima bw’umukiliya we ubu ufite imyaka 86, byagorana ko yazageza kiriya gihe, bityo agasaba ko hakwitabwa kuri izi mpungenge agafungurwa.

Ngirumpatse azwiho gushishikariza Interahamwe gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yibukwa cyane mu mbwirwaruhame ye yigeze kuvuga ko izo nsoresore zigomba guhabwa impuzankano n’intwaro, ubundi zikoherezwa mu makomini yose.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × three =