Friday, July 24, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Yugi Umukaraza wabuzweho ibimenyetso bifatika byo gusambanya ku gahato Shaddyboo ntiyanyuzwe n’icyemezo yafatiwe

Yugi Umukaraza wabuzweho ibimenyetso bifatika byo gusambanya ku gahato Shaddyboo ntiyanyuzwe n’icyemezo yafatiwe

Yugi Umukaraza umaze iminsi afungiye ibyaha birimo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato Shaddyboo, yajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Uyu Iradukunda Olivier uzwi nka Yugi Umukaraza yatawe muri yombi mu mpera z’ukwezi gushize kwa Kamena, nyuma yo gutangwaho ikirego na Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo wamushinjaga kumusambanya ku gahato.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije uyu musore ku ifungwa ry’agateganyo, rwafashe icyemezo ko agomba gufungwa by’agateganyo kubera impamvu zikomeye zabonetse ku cyaha cyerekeye ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.

Ni mu gihe ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato na cyo yakekwagaho gukorera Shaddyboo, cyo habuze ibimenyetso bifatika.

Ni icyaha yatangiye gukurikiranywaho nyuma yuko atawe muri yombi kuva tariki 23 Kamena 2026 ubwo yatangwagaho ikirego na Shaddyboo, mu iperereza hakaza kugaragara iki cyaha.

Nyuma yo gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, amakuru ahari, avuga ko Yugi Umukaraza, yajuririje iki cyemezo, kugira ngo arekurwe akurikiranwe ari hanze.

Itabwa muri yombi ry’uyu musore ryaje rikurikira ibyari byatangajwe na Shaddyboo wavugaga ko yaje iwe yitwaje amacupa abiri y’inzoga, bakazisangira, nyuma akaza kwisanga baryamanye, agakeka ko yamusambanyije kandi yari no mu kwezi kwe kw’abagore.

Shaddyboo wahise ajya gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha akanajyanwa gusuzumwa, na we yaje gusanganwa ibibazo biturutse ku ngaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge, byanatumye mu ntangiro z’uku kwezi ajyanwa kubivurirwa mu Kigo kibishinzwe.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp