Sunday, July 26, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Perezida Kagame yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda General Muhoozi

Perezida Kagame yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda General Muhoozi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, bagirana ibiganiro byibanze ku ngingo zirimo iby’umutekano wo mu karere.

Byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2026, nyuma y’amasaha macye General Muhoozi ageze mu Rwanda.

Perezidansi ya Repubulika, yavuze ko “Perezida Kagame yakiriye General Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF).”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kandi byavuze ko aba bombi bagiranye “Ibiganiro byibanze ku bufatanye bukomeye hagati y’u Rwanda na Uganda, ndetse n’amahoro, umutekano, n’ituze mu karere.”

Muhoozi yari kumwe n’inzobere mu bijyanye n’itumanaho n’itangazamakuru, Andrew Mwenda, akaba n’umujyanama we mu bijyanye n’itumanaho.

General Muhoozi Kainerugaba yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, aho ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Umugaba Mukuru wa RDF, General Mubarakh Muganga.

Uyu Mubaga Mukuru wa UPDF, yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe umwaka ushize wa 2025, mu ruzinduko rwaranzwe n’ibikorwa binyuranye, birimo gusura Ishuri Rikuru rya gisirikare rya Nyakinama riherereye mu Karere ka Musanze.

General Muhoozi ukunze kwita Perezida Kagame ‘My Uncle’, ubwo yagiriraga uruzinduko mu Rwanda muri 2022, yamugabiye inka 10, ndetse umwaka wakurikiyeho wa 2023, yatangaje ko zororotse ku buryo icyo gihe zari zigiye kwikuba kabiri.

Uyu musirikare w’umunyacyubahiro muri Uganda no mu karere, ukunze gutanga ibitekerezo ku bijyanye n’umutekano mu karere, umwaka ushize yatangaje ko UPDF na RDF ari abavandimwe bakomeye b’igihe cyose.

General Muhoozi Kainerugaba yagize uruhare mu kuzahura umubano wa Uganda n’u Rwanda wigeze kugwamo igitotsi, muri Gicurasi 2022, yavuze ko kongera kunga ubumwe bwa UPDF na RDF ari kimwe mu bikorwa by’indashyikirwa yagezeho mu mateka ye mu gisirikare.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Muhoozi

RADIOTV10

 

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + six =