Igitaramo cya karindwi cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 cyabereye mu Karere ka Musanze cyabaye kimwe mu byagaragaje uburyo iri serukiramuco rikomeje gukura uko imyaka ishira. Imbaga y’abacyitabiriye, uburyo cyateguwe ndetse n’imyitwarire y’abahanzi ku rubyiniro byatumye benshi bagiha amanota yo hejuru ugereranyije n’ibindi bitaramo byabanje muri uyu mwaka.
Abafana b’umuziki bari bitabiriye ku bwinshi bagaragaje ko bari bategereje iki gitaramo, aho buri muhanzi yagiye ahabwa ikaze mu buryo budasanzwe ndetse agafatanya n’abitabiriye kuririmba indirimbo ze kuva ku ntangiriro kugeza ku musozo.
Ni Amaloni wafunguye urubyiniro, atangira atanga icyizere ko igitaramo kiri bugende neza. Yakurikiwe na Ross Kana wakomeje gushyushya abafana mbere y’uko Marina aza gukora kimwe mu bihe byaranze iri joro.
Marina yerekanye ubuhanga bwe nk’umwe mu bahanzikazi bafite ijwi n’ubushobozi bwo kugenzura urubyiniro. Byahinduye isura ubwo yahamagaraga Phil Peter bakaririmbana indirimbo bahuriyemo zirimo Bimpame na Agafoto, ibintu byakiriwe n’amashyi menshi n’abari bitabiriye.
Kivumbi King na we yakurikiyeho agaragaza impamvu ari umwe mu bahanzi bafite abakunzi benshi muri iki gihe. Indirimbo ze yaziririmbanye n’abafana mu buryo bwagaragaje ko zikunzwe, bituma uburyohe bw’igitaramo burushaho kuzamuka.
Bushali na we yageze ku rubyiniro agaragarizwa urukundo rudasanzwe n’abanya-Musanze, ibintu byagaragaje ko umuziki we umaze kugera kure. Afatanyije na Kankademu usanzwe amufasha ku rubyiniro, bashyize igitaramo kurundi rwego mbere y’uko Bushali atungura abafana ahamagara B Threy, bahuriye mu itsinda rya KinyaTrap. Byatumye isura y’igitaramo ikomeza gushyira abantu mu bihe by’umunezero, kuko bombi basusurukije abafana mu ndirimbo zabo zakunzwe.
Kenny Sol na we yakiriwe neza kuva akandagiye ku rubyiniro. Yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zizwi, ariko ibyishimo birushaho kuba byinshi ageze ku ndirimbo Haje Gushya, aho abafana bayiririmbye ijambo ku rindi ari nako banayibyina.
Nyuma ye hakurikiyeho Riderman, wari uhagarariye abahanzi begukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS). Yinjiye ku rubyiniro aririmba Holo, yasamiwe hejuru n’abafana. Yakomeje mu ndirimbo zirimo Warikiniraga na Cugusa, mbere yo gusoza na Abanyabirori, indirimbo yasize abitabiriye bose bayiririmba banayibyina.
Riderman yahise aha urubyiniro Davis D, umwe mu bahanzi bazwiho kuzana udushya mu bitaramo. Yageze ku rubyiniro yitwaje igikoresho kirasa ibishashi by’umuriro, bituma igitaramo kirushaho kuba cyiza ku maso. Yatangiye aririmba Biryogo akomereza ku zindi ndirimbo ze zakunzwe, mbere yo gusoza na Itara, indirimbo abanya-Musanze bagaragaje ko bayizi neza kuko bayiririmbye yose kuva itangiye kugeza irangiye.
Igitaramo cyasojwe na Chris Eazy, ukomeje kwerekana impamvu ari umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri iki gihe. Yatangiye aririmba Sambolela, akurikizaho Inana, Basi Sori, Sekoma na Bana, mbere yo kuririmba My Mind yakoranye na Utah Nice. Utah Nice na we yaje ku rubyiniro amufasha kuyiririmba, ibintu byakiriwe neza n’abafana. Chris Eazy yasoreje ku ndirimbo Jugumira, asiga abafana banyuzwe n’igitaramo.
Icyagaragariye buri wese ni uko abahanzi bose uko ari icyenda bari biteguye neza. Kuva ku myambarire, uburyo bakoreshaga urubyiniro, ubufatanye n’abacuranzi ndetse n’imikoranire n’abafana, byagaragaje urwego rwo hejuru rw’imyiteguro.
Kugeza ubu hamaze kuba ibitaramo birindwi muri umunani bigize MTN Iwacu Muzika Festival 2026. Nyuma y’uko Musanze yakiriye kimwe mu bitaramo byagaragayemo ubwitabire n’ibyishimo byinshi, amaso yose ahanzwe mu Karere ka Rubavu, kazakira igitaramo cya nyuma kizasoza iri serukiramuco ku wa 1 Kanama 2026.
Niba uburyo iki gitaramo cya Musanze cyagenze ari bwo buzasoza iri serukiramuco ni Rubavu, MTN Iwacu Muzika Festival 2026 izasiga amateka nk’imwe mu mpeshyi z’umuziki zaranze u Rwanda mu buryo budasanzwe.

Sosthene NKURUNZIZA
RADIOTV10