Kanyankore Gilbert wamenyekanye ku izina rya ‘Yaoundé’, watoje amakipe anyuranye mu Rwanda arimo Rayon Sports na APR FC, yitabye Imana azizze uburwayi yari amaranye igihe.
Uyu mugabo witabye Imana ku myaka 72, azwi muri ruhago yo mu karere byumwihariko mu Rwanda, aho yatoje amakipe anyuranye arimo n’iy’Igihugu izwi nka Rwanda B.
Uretse ikipe y’Igihugu ndetse na APR FC na Rayon, Kanyakore yanatoje ikipe ya Kiyovu Sports, Les Citadins yaje kuvamo AS Kigali, ndetse anatoza ikipe ya Bugesera FC ari na yo ya nyuma yatoje yo mu Rwanda.
Yari amaze umwaka ahagaritse gutoza, ndetse akaba yitabye Imana nyuma y’uburwayi yari amaranye, aho inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2026.
Nyakwigendera kandi uretse umwuga w’ubutoza, yanaconze ruhago, byumwihariko yakinnye cyane mu Gihugu cy’u Burundi aho yakiniye ikipe ya Vital’O FC, nyuma aza no kuyibera umutoza.
Umwuga wo gutoza yawinjiyemo mu mwaka w’ 1989 ahereye muri iyi kipe ya Vital’O FC yanakiniye, ikipe yatoje igihe kinini dore ko yatangiye ari umutoza wungirije, nyuma akaza kuba Umutoza Mukuru.
Abakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru mu Rwanda, barimo abanyamakuru ba siporo, ndetse n’abakinnyi babanye n’uyu mutoza, bagaragaje agahinda batewe n’iyi nkuru y’akababaro y’itabaruka rya Kanyankore Gilbert Yaoundé.
RADIOTV10