Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba nyuma yo gusoza uruzinduko yagiriraga mu Rwanda, yavuze ko umubano w’iki Gihugu yari yasuye na Uganda, ubu uhagaze neza kurusha ikindi gihe cyose cyabayeho.
General Muhoozi Kainerugaba yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 27 Nyakanga 2026 nyuma yuko kuri iki Cyumweru arangije uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda.
Muri uru ruzinduko Gen. Muhoozi yagiriraga mu Rwanda, ku munsi we wa mbere warwo yanakiriwe na Perezida Paul Kagame bagirana ibiganiro byibanze ku ngingo zinyuranye zirimo ubufatanye bukomeye hagati y’u Rwanda na Uganda.
Mu butumwa bwe yatanze kuri uyu wa Mbere, yashimiye Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ku bw’uburyo bamwakiriye ubwo yari mu Rwanda.
Yagize ati “Ndashimira Nyakubahwa Paul Kagame, Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, na mugenzi wanjye General Mubarakh Muganga ku bwo kunyakirana ubwuzu njye n’intumwa twari kumwe mu Rwanda.”
General Muhoozi wakunze kugaragaza ko u Rwanda na Uganda, ari Ibihugu by’ibivandimwe kimwe n’ababituye bakaba ari abavandimwe, yongeye gushimangira ko uyu mubano ukomeje kurushaho kuba mwiza.
Yagize ati “Twagiranye ibiganiro by’intangarugero byerecyeye umubano w’Ibihugu byombi. Umubano wa Uganda n’u Rwanda urakomeye kandi urashimishije kurusha ikindi gihe cyose.”
Yaboneyeho kandi gushimira Abakuru b’Ibihugu byombi, Perezida Paul Kagame na Yoweri Kaguta Museveni ku bw’imiyoborere yabo myiza, asoza akoresheje ijambo ryo mu Kinyarwanda, ati “Murakarama.”
General Muhoozi Kainerugaba yagize uruhare mu kuzahura umubano wa Uganda n’u Rwanda wigeze kugwamo igitotsi, nyuma yo kugirira ingendo zinyuranye mu Rwanda, zasize Ibihugu bigiranye ibiganiro byatanze umusaruro.



RADIOTV10