Tuesday, July 28, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Afurika yihaye umukoro w’ikizayifasha kwikemurira ibibazo no kugera ku cyerekezo 2063

Afurika yihaye umukoro w’ikizayifasha kwikemurira ibibazo no kugera ku cyerekezo 2063

Mu nama isanzwe ya 49 y’Akanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ihuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu bigize uyu Muryango n’abayobozi ba Komisiyo zawo, abayitabiriye biyemeje ko uyu Mugabane wiyongerera ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo no kwihutisha icyerekezo 2063.

Mu ijambo rye afungura iyi nama, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Mahmoud Ali Youssouf, yavuze ko Afurika iri mu bihe bitoroshye bitewe n’ingaruka z’ibibazo bikomeje kwibasira Isi, birimo ihindagurika ry’ubukungu, amakimbirane, imihindagurikire y’ibihe n’ibindi bibazo bikomeje kudindiza iterambere ry’ibihugu byinshi.

Yashimangiye ko ibyo bibazo bisaba Afurika kurushaho kwigira no gushyira imbaraga mu gushaka ibisubizo bishingiye ku bufatanye bw’ibihugu biyigize, aho yavuze ko igihe kigeze ngo umugabane ugabanye kwishingikiriza cyane ku nkunga z’amahanga.

Mahmoud Ali Youssouf yagaragaje ko kugira ngo intego zikubiye muri Agenda 2063, ari yo gahunda igamije kubaka Afurika iteye imbere, ifite amahoro kandi yihagazeho mu myaka iri imbere, zigerweho, hakenewe ubushobozi nibura bungana na miliyari 2 z’amadolari ya Amerika.

Yavuze ko ayo mafaranga azafasha gushyira mu bikorwa gahunda z’ingenzi zirimo guteza imbere ibikorwa remezo, ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika, guhanga imirimo ku rubyiruko, guteza imbere ikoranabuhanga no kongera ubushobozi bw’inzego z’umutekano n’amahoro.

Abitabiriye iyi nama barimo kuganira ku ngingo zitandukanye zigamije gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika, kongera imbaraga mu rwego rwa dipolomasi no gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano n’ubukungu bikomeje kugaragara hirya no hino ku mugabane.

Biteganyijwe ko imyanzuro izafatirwa muri iyi nama izashyikirizwa Inteko y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kugira ngo hafatwe ibyemezo bizagena icyerekezo cy’umugabane mu gihe kiri imbere.

Iyi nama ibaye mu gihe Afurika ikomeje gushyira imbere gahunda yo kubaka umugabane ushobora guhangana n’ibibazo by’imbere n’ibituruka hanze, hagamijwe kugera ku iterambere rirambye no kuzamura imibereho y’abaturage bayo.

Perezida wa Komisiyo ya AU, Mahmoud Ali Youssouf yavuze ko Afurika ikwiye guhuza imbaraga

Sosthene NKURUNZIZA
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × one =